Polisi ntiyasigaye mu bikorwa byo gutanga amaraso


Igikorwa cyo gutanga amaraso angana na mililitiro 44,550 mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga Amaraso, cyabaye kuwa Gatandatu, tariki 27 Mata 2019, nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi, kikaba cyarateguwe na Polisi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kikaba cyaritabiriwe n’abapolisi basaga 100 .

Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe gutanga Amaraso Dr Muyombo Thomas, yashimiye abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ari benshi. Ati “Abapolisi baba abakorera Kacyiru, mu ntara no ku bigo by’amashuri bitabira cyane igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake turabashimira ubu bwitange kuko bidufasha gutabara ubuzima bw’imbaga y’abantu ikeneye kongererwa amaraso.’’

Dr. Muyombo yashimangiye ko gutanga amaraso ari igikorwa cy’ubutwari ndetse kigaragaza ubufatanye Polisi ifitanye n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.

Ati “Polisi ifite inshingano zo kubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano w’abanyagihugu, ibi ibifatanya no gushaka icyakorwa kugira ngo ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bigerweho.’’

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi na RBC yashyizweho umukono mu mwaka wa 2017 aho yibanda ku gikorwa cyo gutanga amaraso, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni ku nshuro ya gatandatu mu gihe cy’imyaka ibiri, abapolisi bakorera mu Kigo cya Kacyiru batanze amaraso nyuma yaho hasinyiwe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi n’Ikigo Gishinzwe gutanga Amaraso mu rwego rwo gukusanya amaraso yo gufasha abarwariye mu bitaro bitandukanye.

 

NIYONZIMA THEOGENE


IZINDI NKURU

Leave a Comment