Nyuma yo gutandukana na Simba haranugwanugwa ikipe agiye kwerecyezamo


Umunyarwanda Haruna Niyonzima wari umaze imyaka 2 akinira ikipe ya Simba yo mu gihugu cya Tanzania yamaze kuyivamo nyuma y’aho atabashije kumvikana nayo ku byerekeye kongera amasezerano mashya.

Haruna Niyonzima usanzwe ai kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda  Amavubi,yamaze gutandukana na Simba SC yafashije gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona byikurikiranya ndetse ayigeza no muri ¼ cya CAF Champions League basezerewemo na TP Mazembe yabatsinze ibitego 4-1 mu mikino yombi.

Kuwa 21 Kamena 2017 nibwo Niyonzima yavuye muri Yanga Africans, yerekeza muri mukeba wayo Simba Sports Club, zihuriye mu mujyi wa Dar es Salaam,ayisinyira imyaka 2.

Uyu mukinnyi wo hagati ukunzwe muri Tanzania,ntiyahiriwe n’ubuzima bwo mu ikipe ya Simba SC, kuko yayikiniye amezi abiri gusa, ahita agira imvune ikomeye ku kirenge, yatumye ajyanwa kuvurirwa mu Buhinde.

Nyuma yo gukira no gutangira imyitozo muri Werurwe uyu mwaka, Haruna yakubitanye n’ikibazo cyo kubura umwanya uhagije wo gukina, anashinjwa n’ikipe ye imyitwarire mibi irimo kutitabira imyitozo n’ibindi bikorwa by’ikipe ku gihe.

Mu kwezi gushize ubwo hatangwaga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza muri Simba,Niyonzima Haruna yatangaje ko azagumana na Simba SC nikenera kumwongerera amasezerano ariko nibodakunda azerekeza mu makipe amwifuza.

Amakuru aravuga ko Haruna ashobora kwerekeza muri AS Vita Club yo muri DR Congo we n’umuvandimwe we Muhadjiri ukinira APR FC.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment