Nyuma yo gufungurwa yahishuye akamuri ku mutima


Ikishaka  David umaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda nka Davis D, nyuma y’iminsi akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure, akaza kurekurwa n’ubutabera, yahise asohora indirimbo ashimiramo buri umwe wamubaye hafi.

Muri iyi ndirimbo Davis D atangira yumvikanisha ko nubwo yatawe muri yombi akanafungwa, ari ikinyoma bamugeretseho, ko atigeze akora icyaha yashinjwaga.

Hari aho yagize ati “Inkuru zincira imanza zangize ruharwa nta mpaka.”

Muri iyi ndirimbo Davis D ashimira buri umwe wamubaye hafi, ku ikubitiro ahera k’uwitwa Paccy wamuhaye ikaze muri gereza aho yari afungiye.

Yakomereje ku bandi bamubaye hafi barimo Se umubyara, Bagenzi Bernard usanzwe ari umujyanama we, bamwunganiye mu mategeko, uwamwambikaga n’abandi benshi.

Mu bahanzi Davis D yashimiye abarimo; Tizzo, Christopher, Mani Martin,Bushali n’abandi barimo Element wakoze iyi ndirimbo.

Ku itariki 24 Mata 2021 nibwo inzego z’umutekano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, yari akurikiranyweho kuba icyitso ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Ni icyaha yari akurikiranyweho kubera ko byavugwaga ko yatije inzu Kevin Kade akayisambanyirizamo uwo mwana.

Ku wa 14 Gicurasi 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko aba bahanzi barekurwa by’agateganyo.

Ni icyemezo Urukiko rwafashe nyuma yo kumva ubwiregure bwabo bwabaye ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021.

 

TETA Sandra 


IZINDI NKURU

Leave a Comment