Nyuma yo gufungurwa Chris Brown aremeza ko yahohotewe


Umunyamategeko wa Chris Brown,   Raphael Chiche, yabwiye TMZ ko umukiliya we yarekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nyuma y’iminsi abiri afungiye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, kandi ko biteguye gutanga ikirego bashinja uyu mukobwa wamufungishije kumusebya.  Ati “Ubu Chris Brown yarekuwe. Nta kirego cyigeze gitangwa mu rukiko. Ibyo yashinjwaga byose ntibyamuhamye. Ejo tuzatanga ikirego cyo gusebanya mu bushinjacyaha bwa Paris”.

Chris Brown yatangaje ko yarenganijwe ko agiye kurega uwamuharabitse

Chris Brown yari yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bagabo babiri barimo umurinzi we, aho yashinjwaga icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 24 wavugaga ko yamufashe ku ngufu mu ijoro ryo ku wa 15 Mutarama 2019.

Uyu mukobwa yavuze ko bahuriye mu kabyiniro kitwa Le Crystal ubundi bajyana kuri hoteli bari kumwe n’abandi bagore n’abagabo batatu, akaba yemeza ko yamufashe ku ngufu ubwo bari basigaranye bonyine kuri hoteli. Yashinjaga kandi umurinzi w’uyu muhanzi n’undi musore bari kumwe kumuhohotera.

Chris Brown akirekurwa yanditse kuri konti ye ya Instagram, ko ibyo yashinjwaga byari ibinyoma gusa kandi ko bihabanye n’imyifatire ye. Ati “Ndashaka kubisonabura neza. Ntabwo ari byo ni ibinyoma gusa. Ku bw’umukobwa wanjye n’umuryango wanjye ni agasuzuguro kandi bihabanye n’imyifatire yanjye”.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment