Nyuma y’amezi atandatu asezeye ubupadiri yakoze ubukwe


Nambajimana Donatien wasezeye ku busaseridoti mu Ukuboza mu mwaka wa 2018, ubwo yari umupadiri muri Paruwasi ya Nyamasheke muri Diyosezeye ya Cyangugu Ku munsi w’ejo taliki ya 15 Kamena 2019 nibwo yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Souvenir Alphonsine.

Nyuma yo gusezera ku busasaridoti yasezeranye n’umukunzi we

Nambajimana n’umukunzi we basanzwe ari abakirisitu mu Itorero Angilikani,bakoze ubukwe bwarangaje benshi kubera imodoka z’akataraboneka zo mu bwoko bwa Cadillac bagenzemo.

Uwahoze ari Padiri Nambajimana yagiye gusaba no gukwa kuwa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2019, ejo kuwa gatandatu tariki 15 Kamena 2019 ajya gusezerana imbere y’Imana na Souvenir Alphonsine mu muhango wabereye muri Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani.

 

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment