Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Global Publisher cyatangaje ko ariam Sepetu yari yasuye umukobwa we i Dar es Salaam, Wema Sepetu ntiyari mu rugo ubwo nyina yamusuraga. Rahur umukunzi wa Sepetu yari mu nzu ubwo umubyeyi w’uyu mukinnyi wa filime yahageraga. Bigeze ku isaha ya saa tanu z’ijoro, umuriro w’amashanyarazi mu nzu ya Wema iherereye mu gace ka Mbezi-Salasala waje gushiramo biba ngombwa ko hakenerwa kugurwa undi. Umubyeyi wa Wema yatekereje ko ari kumwe n’umugabo mu nzu, yumva ko ahita agura umuriro. Rahur ntiyigeze abikora, ibintu byatumye uburakari bwa Mariam Sepetu buzamuka.
Abaturanyi bavuga ko Mariam yasabye Rahur kuzinga ibye akava mu nzu y’umukobwa we. Uyu musore yagerageje guturisha Mariam nyina w’umukunzi we wari wafashwe n’uburakari biranga, ngo yanze kwisubiraho ku cyemezo yafashe, akomeza guhatiriza Rahur amusaba gusohoka mu nzu.
Mariam Sepetu umubyeyi wa Wema yemereye ikinyamakuru sde.co.ke yandikirwa muri Tanzania ko habayeho gushyamirana hagati ye n’uyu musore Rahur. Yavuze ariko ko yasohoye Rahur mu nzu ya Wema bitewe n’uko umukobwa we atigeze amubwira uwo Rahur ariwe, ngo ntiyari kwemera ko Rahur agumana na Wema mu nzu kandi nta mihango yo gusaba no gukwa irabaho.
Umukunzi wa Wema Sepetu Rahur we yabwiye iki kinyamakuru ko yasohowe mu nzu bitewe n’uko yananiwe kugura umuriro wa ‘Cash Power’. Yongeyeho ko Mariam atifuza ko akundana n’umukobwa we Wema. Hashize iminsi ariko Wema atandukanye n’uyu musore Rahur.
Teta Sandra