Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, Muganamfura Sylvestre, ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta.
Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter,yavuze ko Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa akurikiranyweho kuba yaranyereje ibikoresho yahawe byo kubaka amateme mu murenge wa Mukingo na Busoro muri gahunda ya VUP.
Ukekwa afungiwe kuri station ya Busasamana, mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha
Ukekwa afungiwe kuri RIB station ya Busasamana, mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.
Ingingo ya 10 y’ Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese, yaba umukozi wa Leta cyangwa undi ukora umurimo wa Leta cyangwa ukora mu nzego zayo, umuyobozi cyangwa umukozi mu kigo cy’ubucuruzi cyangwa isosiyete y’ubucuruzi cyangwa koperative cyangwa ukorera undi muntu, umuryango ushingiye ku idini cyangwa undi muryango uwo ari wo wose, ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo yanyereje.
@umuringanews.com