Nyagatare: Haracyari imbogamizi zikumira urubyiruko kwirinda virusi itera SIDA


Nta wakwirengagiza byinshi  byagezweho mu Rwanda mu rugamba rwo guhashya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, ariko Nyagatare nka kamwe mu turere tugize Intara y’iburasirazuba kugeza ubu yiganjemo ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko, aho kihariye 0,95% y’abamaze kwandura virusi itera SIDA mu gihe ku rwego rw’igihugu ari 3%, hakwibazwa ikihishe inyuma y’ubu bwandu bushya by’umwihariko mu rubyiruko.

Ni muri urwo rwego haganirijwe urubyiruko runyuranye rwo muri aka karere, hagamijwe kumenya intandaro y’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko.

Urubyiruko ruti “Kwirinda kwandura virusi itera SIDA biragoranye hano iwacu”

Uwase Beatrice atuye ndetse anakorera mu kabari kari mu isantere y’umurenge wa Rukomo, mu karere ka Nyagatare, atangaza ko nk’abakobwa bakora mu kabari bafite inzitizi nyinshi mu kwirinda virusi itera SIDA.

Uwase Beatrice atangaza inzitizi bahura nazo mu kwirinda virusi itera SIDA

Ati “Akenshi umukobwa aza gukora mu kabari afite umwana ariko ugasanga duhembwa make, kandi tuba twaraje gushaka ubuzima, dukeneye kwambara, kwambika umwana no kurya, ibi rero bitubuza kwigenzura mu bijyanye no gusambana, cyane iyo umugabo mugiye kuryamana nawe akwishyuye menshi kandi adashaka gukoresha agakingirizo.  ikindi gituma turyamana n’abagabo nta gakingirizo ni ubusinzi umugabo akagufatirana wasinze ntihabeho ibyo kwibuka agakingirizo.”

Pacifique atangaza ko ubukene nayo ari imwe mu mpamvu yongera ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko

Nikuze Pacifique nawe utuye mu murenge wa Rukomo yagize ati “Hari igihe umuntu aba yarashatse akiri muto, yagera mu rugo hakazamo ubukene, ibi bigatuma umudamu ajya kwishakira abo baryamana kugira ngo akemure ibibazo umugabo aba yananiwe, kandi iyo umuntu agiye atya ibyo kwirinda akoresha agakingirizo ntaba akibyitayeho. Ikindi usanga abenshi mu rubyiruko tungana batangaza ko nta SIDA ikibaho, bati imiti yarabonetse.”

Niyogisubizo Fabrice utuye mu murenge wa Tabagwe, atangaza ko akenshi abasore bari mu myaka nk’iye ikibazo bahura nacyo mu rwego rwo kwirinda virusi itera SIDA ari uguhura n’abakobwa akenshi bitunguranye.

Niyogisubizo Fabrice yerekana intandaro yo kwandura virusi itera SIDA mu rubyiruko bangana

Ati “Ku myaka yanjye akenshi umuntu akubitana n’umukobwa mutiteguye ugashiduka mubikemuriye aho, kuko umuntu aba atekereza ko agiye kujya mu byo gushaka agakingirizo wasanga umukobwa agucitse cyane ko tuba turi ahantu hatizewe nko mu bihuru, ku mashuri iyo batize cyangwa muhuriye iwanyu”.

Abanyonzi n’abamotari banyuranye bakorera muri santere ya Rukomo, baba mu mirenge inyuranye ya Nyagatare bati:

“Nta kurira bombo mu isashe, umukobwa ntiyakwemerera kuguhera aho ngo wowe wihe igihano cyo kwiyima uburyohe ukoresha agakingirizo.”

“Inaha ufite kujya kugura agakingirizo, wagera iwanyu ugasanga byagutanzeyo kuko hari igihe uhurirayo n’umuntu muziranye cyangwa umucuruzi nawe akaba yagutaranga, ibi rero bituma umuntu akorera aho nta gakingirizo”

“Twe dukeneye bya byuma twashyiragamo ibiceri bikaduha udukingirizo, ibiri inaha ntibigikora.”

“Nta SIDA ikibaho, njye nakuze bambwira ngo kanaka yarwaye SIDA kandi koko wamureba ukabona arayirwaye, ariko aho nakuriye numvise ko imiti yayo yabonetse niyo mpamvu nta kwiteza agakingirizo”.

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima kiti “Dufite ikibazo kihariye mu rubyiruko”

Umukozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA ushinzwe ubukangurambaga, ihererekanya makuru n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire, Nyirinkindi Aime Erneste atangaza ko mu rubyiruko higanje ubwandu bushya, kuko bari hejuru ya 65% ugereranyije n’ibindi byiciro by’imyaka.

Umukozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA ushinzwe ubukangurambaga, ihererekanya makuru n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire atangaza ikibazo kiri mu rubyiruko

Nyirinkindi akomeza atangaza ko ubwiganze bw’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri mu bakobwa bakiri batoya harimo n’abafite imyaka 16, abakobwa bari hagati y’imyaka 25-29 bakaba ari benshi kurusha abahungu bangana nabo kuko babakubye inshuro 3.

Yagize ati “ Serivise dufite mu Rwanda zo guhana n’icyorezo cya SIDA ni serivise zihamye, kuko serivise zose zigamije kurwanya SIDA ziri ku isi na hano mu Rwanda turazitanga, gusa impungenge ziri mu ikoreshwa ry’izo serivisi mu rubyiruko kandi zitangirwa ubuntu, aho twibaza ko batazikoresha neza, tukaba turi mu bukangurambaga ku ikoreshwa ry’izi serivise mu Rwanda kugira ngo tugere ku ntego zo kugabanya ubwandu bushya bugere ku kigero cyo hasi cyane gishoboka no guhagarika impfu zituruka kuri virusi itera SIDA”.

Kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2019 imibare igaragaza ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagumye kuri 3% mu Rwanda. Imibare iheruka ya 2019 yagaragaje ko abantu bari hagati y’imyaka 15-49 abafite virusi itera SIDA ni 2,6%, abari hagati y’imyaka 15-64 abafite virusi itera SIDA ni 3% ni hafi 227,000.

Ku rwego rw’isi abasaga miliyoni 38,4 bafite virusi itera SIDA, muri bo miliyoni 36,7 ni abantu bakuru naho miliyoni 1,7 ni abana bari munsi y’imyaka 15, mu gihe 54% by’abafite virusi itera SIDA ari abagore n’abangavu, abenshi ni abo muri Afurika y’ubutayu bwa Sahara ari naho u Rwanda ruherereye.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment