Nyabihu abagabo baba intandaro y’inzara n’amakimbirane bakebuwe


Abagabo biganjemo abo mu kagari ka Basumba, mu murenge wa Bigogwe n’abandi bashinjwa kurya mu tubari ibirimo inyama zokeje ku biti, iz’ingurube zizwi nk’akabenzi, ibirayi bikaranze mu mavuta, amagi n’ibindi ndetse bakarenzaho inzoga birengagije ko mu ngo zabo batasizeyo ibyo kurya ibi bikaba bikunze kuba intandaro y’inzara n’amakimbirane mu ngo bikarangira zisenyutse.

Bamwe mu bagabo bahisemo guhindura iyi myitwarire bahoranye, bavuga ko mbere yo guhinduka bangizaga imitungo y’urugo ndetse bagahohotera n’abo bashakanye, bikabahoza mu bukene bukabije n’amakimbirane mu miryango.

Ntakaziraho Jean de Dieu yagize ati “Narebye igihe natakaje ndeba umutungo natikirije mu kabari ndetse n’inyigisho twahawe ndahinduka, nabaga nariye inyama n’inzoga ibyo kurya mu rugo sinabikozwaga ndetse no guhaha sinabikozwaga kuko nabaga ntari buryeyo.”

“Urumva nahombye byinshi kuko n’ingeso zo kumuca inyuma narazikoraga, nazituraga intama nkayigurisha ntababwiye nkayanywera nkafata imbuto nkayigurisha. Kwikuzaho ubwanwa byari ikibazo kumesa sinabikozwaga ariko ubu murabona ko nkeye ndetse ubu n’amatungo twatangiye kuyorora. Ndagira inama bamwe mu bagabo b’ino bakijya kwiyakira mu tubari ngo bari kwivura imirire mibi ko nabo babireka kuko bateza inzara mu ngo zabo.”

Umuyobozi wa Reach The Children Rwanda yatanze inyigisho ku miryango irenga 800 yo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe, Musuhuke Benjamin, avuga ko muri iyi gahunda igamije kubaka imiryango itekanye kandi iteye imbere.

Ati “Urugendo ruracyari rurerure ariko turishimira ko byibuze twavuye ku kigero cya 59% tukagera kuri 47% by’abari bafite imirire mibi, twasanze bimwe muri byo byaraturukaga mu makimbirane n’imibanire mibi yari mu ngo, guta amashuri nabyo byari hejuru ariko ubu hari amarerero menshi nta mwana utari kujya kwiga, ingo zarigishijwe ubu turizera ko nibongera gupima tuzaba duhagaze neza kuko nk’ubu iyo dukoze isuzuma usanga nta mirire mibi n’igwingira bigihari.”

Mu byatumye gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana ishinga imizi cyane mu kagari ka Basumba kazaga imbere ishoboka ni uko ngo hasesenguwe igitera igwingira n’imirire mibi kandi beza ibiribwa byinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Muhirwa Robert, yavuze ko ibyo byose bagezeho bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa ari umusaruro w’inyigisho z’imibanire myiza mu miryango kuko ahari umuryango utekanye usanga n’ibibazo byateraga ingaruka mbi ku bana.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment