Nubwo yaje muri Miss Rwanda bamuseka, Mwiseneza akomeje guhangakisha abo bahanganye


Urubuga rwa Miss Rwanda rwashyize hanze amafoto y’aba bakobwa bose uko ari 37 kugira ngo barushanwe gushaka likes ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na Instagram, aho uzagira amajwi menshi azahita akatisha tike imwerekeza mu mwiherero wa Miss Rwanda uzinjiramo abakobwa 20 gusa,   bikaba biri kuvugwa ko muri aba bakobwa uhagarariye Intara y’Iburengerazuba witwa Mutoni Deborah yakoresheje application imwongerera abakunzi (Likes) kuri Instagram kugira ngo yigaranzure Mwiseneza Josiane ukomeje kumurusha amajwi.

Mutoni Deborah uhanganye na Mwiseneza Josiane aravugwaho gutekinika ashaka abakunzi ku mbuga nkoranyambaga

Kugeza ubu amatora yatangiye ku wa 31 Ukuboza 2018 agaragaraza ko Mwiseneza Josiane wamenyekanye kubera ko yitabiriye ijonjoro rya miss Rwanda agenda n’amaguru, ariwe uri imbere kuri Instagram na Facebook mu bakunze ifoto ye (likes), ku rubuga rwa Instagram ifoto ya Josiane imaze gukundwa (Likes) n’abantu basaga ibihumbi 16, mu gihe umukurikiye ari uwitwa Mutoni Deborah we ifoto ye yakunzwe(Likes) n’abasaga ibihumbi 12.

Ku rubuga rwa Facebook nabwo Mwiseneza Josiane yarushije abo bahanganye, kuko afite amajwi asaga 3000 (Likes), Umutoni Deborah afite amajwi 500 (Likes), n’aho Kabahenda afite amajwi 460(Likes).

Mutoni Deborah uhagarariye intara y’Uburengerazuba arashinjwa gusa iy’ubusamo mu gushaka amajwi,kuko abagera ku bihumbi hafi 14 by’amajwi afite kuri Instagram, yiganjemo abantu bakomoka muri Asia.

Benshi mu bakurikira aya marushanwa barashinja uyu mukobwa Mutoni Deborah gukoresha applications zongera umubare wa likes ku ifoto ye kuri Instagram. Mu bantu basaga ibihumbi 14 byatoye Deborah, higanjemo umubare munini hafi 90% w’abantu bo mu bihugu by’Abarabu na Aziya, igice kinini ni Ubuhinde na za Pakistan.

Irushanwa ryo gutora kuri Instagram na Facebook rizarangira ku wa 05 Mutarama 2019, aho umukobwa uzaba afite likes nyinshi azahita yinjira mu bakobwa 20 bazinjira mu mwiherero uzavamo Nyampinga w’u Rwanda 2019.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment