Nubwo Covid-19 yabaye inzitizi ku iterambere, hari andi mahirwe yavutse-Dr Ngirente


Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yatangaje ko nubwo COVID-19 yabaye inzitizi ku iterambere yanahishuye amwe mu mahirwe y’iterambere atari yakabyajwe umusaruro, akaba yabitangarije mu nama ya Concordia ihuza Afurika yabaye muri uyu mwaka.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ngarukamwaka itegurwa n’Umuryango Concordia yahuje ibihugu by’Afurika byiga ku bufatanye mu gushyigikira iterambere ry’umugabane wose.

Yagize ati “COVID-19 yaje mu gihe u Rwanda rwari ku rwego rwo hejuru mu iterambere… nubwo haje iyo mbogamizi, twizeye ko ubukungu bw’Igihugu buzagaruka ku murongo.”

Yashigangiye ko mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 icyizere cya rubanda mu buyobozi burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, cyabaye ipfundo ryo kubaka ubuzima bushya bujyanye no kwirinda.

Ati “Muri ubwo bufatanye ni ho ubushobozi bwari bukenewe mu kurwanya icyorezo bwagiye buva, habonetse ubufasha buvuye mu rwego rw’abikorera ndetse n’inkunga zikenewe ngo igihugu cyongere kwikura mu bihombo by’ubukungu.”

Yashimangiye ko urwego rw’abikorera rwabaye umufatanyabikorwa w’ingenzi muri uru rugendo rwo kurwanya icyorezo hanaharurwa inzira yo gusubiza ibintu mu buryo, Bityo leta na yo yafashe ingamba zo kuzahura ubukungu bw’abikorera binyuze mu kigega kihariye bashyiriweho.

“ Twabonye inyungu zo koroshya ubucuruzi n’ishoramari. Ibyo byatumye u Rwanda rwihuta mu kumenyera imibereho mishya rugakomeza kuzuza ibikenewe mu bucuruzi.”

Minisiriri w’Intebe Dr. Ngirente yashimangiye ko amwe mu mahirwe yazanywe na COVID-19 ari uko hari ibicuruzwa byinshi bikenewe mu bwirinzi byatangiye gukorerwa mu Rwanda, harimo nk’udupfukamunwa, imiti isukura intoki n’ibindi bikoresho by’isuku.

Ikindi kandi ni uko u Rwanda rwongereye umuvuduko mu gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zitandukanye uhereye ku zijyanye n’ihererekanywa ry’amafaranga ndetse n’irindi ritanga ibisubizo bitandukanye.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment