Ndayisenga Vice Moyer wa Nyarugenge yaraye afashwe


 

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye itangazamakuru ko Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney yaraye atawe muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ku Kimihurura.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yashimangiye ko yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha akurikiranyweho kwigwizaho umutungo ati “Aracyekwaho ibyaha bijyanye no kwigwizaho umutungo. Yaraye afashwe ku mugoroba”.

Ndayisenga  Jean Marie Vianney yabaye umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza kuva mu mwaka wa 2014, akaba abaye umuyobozi wa mbere wo muri nyobozi y’Akarere  uhuye n’ikibazo kibangamira akazi ke harimo no gufungwa kuva Prof Shayaka Anastase yaba Minisitiri w’Ubutegesi bw’Igihugu ufite Uturere mu nshingano.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment