Mukura VS yiteguye gutungurana nyuma y’igihe kinini ititabira imikino ya CAF


Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018 saa tatu z’igitondo nibwo Mukura Victory Sports ihaguruka mu Rwanda ijya muri Afurika y’Epfo, ibi bikaba bibaye nyuma y’aho yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2018 itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, iyi kipe ikaba igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo “Confederation Cup (CAF )”.

Abakinnyi ba Mukura bari mu myitoza ejo hashize

Iyi kipe yambara umukara n’umuhondo ikaba yongeye gukora amateka yo kujya mu marushanwa nk’aya nyuma y’imyaka 17, kuko yaherukaga  guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya “CAF” mu mwaka wa 2001 aho yasezererwaga na Atlético Olympic FC y’i Burundi ku bitego 3 kuri 1 mu ijonjora ry’ibanze rya African Cup Winners’ Cup.

Mukura VS ikaba yaraye ikoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018 yitegura guhangana na Free State Stars FC mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018.

Umutoza ari kumwe n’abakinnyi ku mwitozo wa nyuma baraye bakoze

Haringingo Francis umutoza mukuru wa Mukura VS yatangaje ko yizeye gutungurana, ko nta bwoba afite, ati “Twagize imyiteguro myiza kandi mu mupira byose birashoboka. Abakinnyi banjye badafite inararibonye bagiye kurira indege ku nshuro ya mbere nabateguye mu mutwe kandi ubu biteguye gukina imikino ikomeye iri ku gitutu cyo hejuru. Ikipe tuzahangana itwitege kuko dushobora kuzayitungura”.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment