Muhanga: Padiri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Padiri Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi. 

Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wabakoreraga.

RIB itangaza ko kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare ari bwo uyu mupadiri yafashwe ageze ku  ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka  Kirehe, agerageza gutoroka.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko Padiri Habimfura afungiye kuri Stasiyo ya RIB i Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje ku byaha akurikiranyweho.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment