Mu Rukiko rw’Ubujurire urubanza rwa Dr Mugesera rwasubitswe ku mpamvu zamuturutseho


Kuri uyu wa Mbere, Dr Léon Mugesera yagaragaye imbere y’Urukiko rw’Ubujurire nyuma yo kutishimira igifungo yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha ariko urubanza rwasubitswe nyuma y’aho Mugesera yanze umwe mu bacamanza bagombaga kumuburanisha.

Mu byaha bitanu yaregwaga n’Ubushinjacyaha, bitatu muri byo ni byo byamuhamye, maze akatirwa igihano gikuru kurusha ibindi hagendewe ku mategeko agenga iburanisha ry’imfungwa zoherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, cyo gufungwa burundu.

Iburanisha rigitangira, Mugesera yasabye uwari uyoboye Inteko Iburanisha ko yabanza akamubwira amubwira amazina y’abacamanza.

Uyoboye Inteko Iburanisha yamuhaye uburenganzira bwo kujya kureba amazina yabo nyuma Mugesera avuga ko umwe mu bacamanza witwa Kariwabo Charles amubonyeho ikibazo.

Ubundi amategeko ateganya ko iyo umucamanza yihanwe mu iburanisha, umwanditsi yandika ko habayeho ubwihane, iburanisha rigasubika nta mpaka.

Mugesera yahise avuga ati “Nyakubahwa Perezida, Iburanisha risubikwe nta mpaka.”

Perezida w’Inteko Iburanisha yasabye Mugesera gusobanura impamvu yihannye umucamanza. Yavuze ko aramutse abisobanuye byakurura impaka kandi nta mpaka zigomba kubaho.

Impamvu yihannye uwo mucamanza ngo ni urwango kandi ngo yigeze no kugira icyo akora mu rubanza rwe rwa mbere.

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, uyoboye Inteko Iburanisha yahaye umwanya umwunganizi wa Mugesera nawe ashimangira ko nta mpaka zigomba kubaho iburanisha rigomba gusubikwa.

Inteko Iburanisha yahise yanzura ko iburanisha ry’urubanza risubitswe kuko habayeho ubwihane bwa Mugesera kuri Kariwabo Charles.

Dr Léon Mugesera yaherukaga gukatirwa gufungwa burundu kubera ibyaha bya Jenoside. Yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Ni ibyaha Ubushinjacyaha bwagiye bugaragariza urukiko ko bigomba guhama Dr Mugesera hagendewe ku butumwa bukubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, buvugako ryuje ingengabitekerezo n’amagambo atoteza, asebanya, byose bigamije umugambi wa Jenoside.

Dr Mugesera yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Canada ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Kuva Urubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi muri Mutarama 2013, Dr Mugesera ntiyegeze na rimwe yemera ibyo ashinjwa nk’ibyaha hagendewe ku ijambo yavugiye ku Kabaya, kuko we yakomeje guhamiriza urukiko ko atemera neza ko ari ryo yavuze, asobanura ko uwarivuze yari agamije guhangana n’amashyaka ya politiki kubera ko ngo igihugu cyari cyamaze guterwa n’icyo yise umwanzi.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment