Mu ruganga rw’abangaga hakomeje kuvugwamo ikibazo


Ejo hashize kuwa kane tariki 18 Nyakanga 2019,  ubwo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan hamwe na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, bari imbere y’abasenateri bavuga ku mbogamizi z’umurimo zikigaragara,  Senateri Dr Sindikubwabo Jean Népomuscène yatangaje ko ikibazo cya ruswa igaragara mu bizamini by’abashaka kujya mu rugaga rw’abaganga gihari kandi gikwiriye guhagurukirwa.

Senateri Dr Sindikubwabo agaragaza ikibazo cya ruswa igaragara mu rugaga rw’abaganga

Senateri Dr Sindikubwabo Jean Népomuscène yashimangiye ko kugira ngo umuntu wize iby’ubuganga yemererwe kuba yakora ibizamini by’akazi, asabwa kubanza kujya mu rugaga, kandi kwinjiramo hatangwa ruswa.

Yagize ati “Abakozi bo kwa muganga kugira ngo bajye mu myanya hari uburyo bajyamo, mbere y’uko bajyamo binjirira mu ngaga, barabanza bagakora ibizamini ariko bivugwa ko muri biriya bizamini ari nabwo buryo buzabemera kuba bajya mu myanya harimo ibibazo, haravugwayo ruswa y’ubwoko butandukanye kandi niho bo binjirira mu kazi, iyo batabonye ubwo burenganzira gupiganirwa akazi ubwo biba bivuyemo.”

Senateri Dr Sindikubwabo  yasabye guverinoma guhagurukira iki kibazo kigakemuka kuko gishobora kugira ingaruka zitari nke.

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yabwiye abasenateri ko iki kibazo cyahagurukiwe kandi kigomba gukemuka. Ati “Bimaze kwandikwa no kuvugwa kenshi. Ubu byarahagurukiwe kuko icyo kibazo mbere wasangaga ari nk’aho kiri ku ruhande bigasa nk’ibinyura mu rugaga gusa, ubu cyarahagurukiwe kandi abagikurikiranira hafi barabona ko kiri mu nzira yo gukemuka.”

Minisitiri Rwanyindo yabwiye Abasenateri ko Guverinoma yashyizeho amabwiriza mu gukoresha ibizamini mu nzego za leta ko uwo muntu agomba kuba yujuje ibisabwa, inzego zose zigomba gukurikiza ibisabwa.

Mu mwaka wa 2017 nibwo hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga mu gushaka abakozi hagamije kugabanya guhura kw’abashaka akazi n’ababishinzwe.

 

UWIMPUHWE  Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment