Mu Mujyi wa Kigali inkuba yivuganye umuntu


Byamenyekanye ko kuwa wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019, umugabo witwa Sylvain Gakuru wo mu Mudugudu wa Bucyemba, Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo yakubiswe n’inkuba ari mu murima aganira na mugenzi we. Gusa Gakuru yarapfuye mugenzi we aragwa ata ubwenge, ariko aza kuzanzamuka.

Umugore witwa Vestine wabonye ibyabaye niwe watabaje basanga Gakuru yapfuye mugenzi we witwa Ndikubwinama yataye ubwenge ariko akiri muzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera Felix Kayihura yabwiye itangazamakuru ko nyakwigendera yari arimo ahinga, aganira na Ndikubwimana wari hakurya y’akagezi gato katandukanya imirima yabo.

Ngo Ndikubwimana yababwiye ko yagiye kubona abona hazamutse akotsi ibindi yabimenye azazamutse kuko nawe yaguye igihumura.

Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera Gakuru Sylvain yari afite umugore n’abana batatu, ejo hashize kuwa gatandatu tariki 31 Kanama 2019 akaba yarashyinguwe.

Akaba anagira inama abaturage yo kwirinda kujya bavugira kuri telefoni imvura iri kugwa cyane cyane ahantu hatari mu nzu, abasaba kwirinda kujya bugama mu nsi y’ibiti n’ahandi habateza akaga.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment