Mu gihugu cy’abaturanyi hakozwe imodoka ikoresha amashanyarazi


Umunyabugeni wo muri Tanzania umenyerewe mu gukora inkuru zishushanyije, Masoud Kipanya yamuritse imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi ikorewe muri icyo gihugu.

Kipanya yavuze ko iyi modoka ari igitekerezo cye bwite cyamutwaye amezi 11 ngo gishyirwe mu bikorwa kinasozwe.

Iyi modoka ifasha mu kurengera ibidukikije yitwa “Kaypee Motor”, izajya ishyirwa ku muriro amasaha atandatu mbere yo kuyitwara.

Nyuma yaho bigaragaye ko ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije, ibihugu byinshi biri gushyira imbaraga mu modoka zikoresha amashanyarazi.

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment