Miss Rwanda wa 2017 Iradukunda Elsa yagizwe uhagarariye imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda


 

Mu muhango wabereye muri Camp Kigali ejo kuya 25 Ukwakira 2018 wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gushyigikira no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”,  wari watumiwemo abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Hakuziyaremye Soraya n’abandi bayobozi banyuranye. Muri uyu muhango hamuritswe bimwe mu bikorerwa mu Rwanda binyuranye birimo inkweto imyambaro n’ibindi binyuranye byeretswe abayobozi n’abandi bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango. Muri uyu muhango ni ho Miss Iradukunda Elsa yagizwe uhagarariye imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda “Brand Ambassador of Made in Rwanda”.

Abari bitabiriye umuhango wo guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda

Miss Iradukunda Elsa yahawe izi nshingano na Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Hakuziyaremye Soraya nyuma y’uko uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 yari afite umushinga wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, aha mu bushobozi akaba yarasuye inganda zinyuranye zikora ibikorerwa mu Rwanda ndetse anazenguruka ibice binyuranye akangurira abanyarwanda gukunda iby’iwabo.

Miss Rwanda wa 2017 Iradukunda Elsa niwe uhagarariye imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda ari kumwe na Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Hakuziyaremye Soraya 

Usibye mu Rwanda, Miss Iradukunda Elsa yazengurutse ibihugu binyuranye by’Uburayi yamamaza ibikorerwa mu Rwanda ndetse anasaba abanyarwanda bahatuye gukunda iby’iwabo bakaba ari byo bagura kurusha iby’ahandi rimwe na rimwe biba bitarusha ubwiza ibikorerwa mu Rwanda.

Miss Iradukunda yatangaje ko yishimiye icyizere yagiriwe. Yavuze ko byinshi ku bijyanye n’ibyo ateganya kuba yakora bijyanye n’izi nshingano azabitangaza mu minsi iri imbere amaze gutegura buri kimwe.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment