Minisitiri w’Intebe yagaragaje icyegeranyo ku ikorwa ry’imihanda


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ukubuza 2018, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ibyagezweho mu kubaka imihanda kugeza mu mwaka wa 2018, aho yemeje ko kugeza ubu mu Rwanda hari imihanda yabutswe yo ku rwego rw’igihugu ireshya na kilometero 2.749 irimo iya kaburimbo ingana na kilometero 1.379 na kilometero 1.370 z’iy’igitaka ariko itunganyije, mu gihe imihanda y’Uturere n’Umujyi wa Kigali n’ahandi hafatwa nk’imijyi ari kilometero 13.565.

Minisitiri w’Intebe yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi icyegeranyo ku ikorwa ry’imihanda

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, hateganyijwe kubaka imihanda mishya ya kaburimbo iri ku burebure bwa kilometero 394, gusana iya kaburimbo ingana na kilometero 534.8, kubaka no gusana imihanda ya kaburimbo y’uturere n’imijyi ya kilometero 350. Yanashimangiye ko hazanabaho kubaka no gusana imihanda y’imigenderano ingana na kilometero 3,085 no gufata neza imihanda y’igitaka ifite uburebure bwa kilometero 1091.

Mu kwagura ibikorwa remezo by’imihanda, hazubakwa imishya ya kaburimbo ireshya na kilometero 394; uwa Ngoma-Bugesera-Nyanza wa kilometero 123. Isoko ryaratanzwe ndetse uzubakwa kuva mu  mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka 2022. Undi muhanda ni uwa Huye-Kibeho-Ngoma/Munini ureshya na kilometero 66 uzaba wuzuye mu 2021.

Hanateganyijwe kubakwa indi imihanda ya Leta irimo uwa Base-Butaro-Kidaho wa kilometero 68, uwa Base–Gicumbi-Rukomo-Nyagatare ureshya na kilometero 124 n’uw’Akagera- Ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera wa kilometero 13

Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bakurikiranye icyegeranyo ku ikorwa ry’imihanda

Dr Ngirente yanagaragaje imihanda ya Leta ya kaburimbo izasanwa. Irimo uwa Musanze-Cyanika wa kilometero 32, Kagitumba-Kayonza-Rusumo wa kilometero 209, Muhanga-Karongi wa kilometero 60, Huye-Kitabi wa kilometero 53 na Kigali-Muhanga-Akanyaru Haut wa kilometero 157.

Hanateganyijwe umuhanda mugari uzengurutse Umujyi wa Kigali wa kilometero 80, imihanda yo mu mijyi itandatu yunganira Kigali mu Cyiciro cya Kabiri ireshya na kilometero 40.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko ikigero cy’ubwiza bw’imihanda cyageze kuri 97% ugereranyije n’intego Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye ya 95%.

Yagize ati ‘‘Imihanda ya kaburimbo ya Leta yasanwe kuva 2011-2018, irimo uwa Kigali – Musanze ureshya na kilometero 88, uwa Kigali – Gatuna wa kilometero 78, Rusizi – Crète Congo Nil – Kitabi wa kilometero 93.2 na Karongi-Rubengera wa kilometero 17, igiteranyo kikaba ibilometero 276.2.’’

Hanagaragajwe imbogamizi ziri mu bijyanye n’imihanda zirimo imodoka nyinshi muri Kigali, imihanda y’igitaka itaramba n’ingengo y’imari idahagije igihugu kitabona uko kibyifuza.

Dr Ngirente yavuze ko “Hafashwe ingamba zirimo kubaka imihanda mishya yunganira isanzwe no kwagura isanzwe aho bikenewe. Gukomeza kongera ingengo y’imari igenerwa ibikorwa remezo by’imihanda no kurushaho gushishikariza abikorera kubigiramo uruhare.’’

Yanavuze ku kwihutisha inyigo izagaragaza ahaturuka imari yo kunganira ingengo y’imari Leta igenera Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF) yo kuyifata neza.

Yagize ati “Tukomeza kubaka ibikorwa bihangana n’ihindagurika ry’ibihe no kurangiza inyigo izagaragaza ibishobora kugirwaho ingaruka n’ibiza, n’ingamba zo kubibungabunga.”

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment