Minisitiri Dr Biruta mu ruzinduko muri Turkiya rwitezweho byinshi


Kuva tariki ya 5 Nzeri 2021, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent, ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Turkiya ku butumire bwa mugenzi we Mevlut Cavusoglu.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Turukiya ivuga ko ba minisitiri bombi bazaganira ku ngingo zirebana n’ubutwererane bw’ibihugu byombi, ku iterambere rigezweho mu karere buri gihugu giherereyemo ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Muri uru ruzinduko Minisitiri Dr. Vincent Biruta amaze guhura n’abayobozi batandukanye .

Minisitiri Dr. Vincent Biruta, azasoza uru ruzinduko tariki ya 8 Nzeri 2021.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano na Turukiya, aho washimangiwe n’ishyirwaho rya Ambassade y’u Rwanda muri Turukiya mu mwaka wa 2013, na Turukiya nayo ifungura ambassade yayo mu Rwanda mu 2014.

 

ubwanditsi@umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment