Minisiteri y’Ubuzima yibutse abayikoreraga bazize Jenoside yakorewe abatutsi


Ejo hashize kuwa mbere tariki ya 9 Mata 2019, abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima bayobowe na Minisitiri Dr Gashumba Diane hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bibutse abari abakozi b’urwego rw’ubuzima 42 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba barabanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Abafatanyabikorwa n’abakozi ba MINISANTE mu muhango wo kwibuka abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

 

 

 

Abayobozi ba Minisiteri y’Ubuzima mu Muhango wo kwibuka

 

Minisitiri Dr Gashumba Diane ashyira indabo ku mva y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu rwibutso rwa Ntarama

Nyuma yo gusura uru rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 5000 no gusobanurirwa uburyo Abatutsi bo mu nkengero zarwo bishwe, basuye ikigo cy’isanamitima giherere muri ako karere, banasobanurirwa serivisi zigitangirwamo. Ni muri urwo rwego Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [GAERG], Nshimiyimana Emmanuel, yaboneyeho umwanya wo kubabwira ko zimwe mu nshingano icyo kigo gifite ari uguhangana n’ihungabana ryugarije abanyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu.

Nshimiyimana ati “Ibyo byose ni ibibazo bitwugarije, twibaza uburyo twabigiramo uruhare mu kubikemura dufatanyije n’abafatanyabikorwa ariko kandi mu myaka 25 Jenoside irangiye Leta y’u Rwanda yabaye hafi y’abanyarwanda, cyane cyane abacitse ku icumu mu kwiyubaka, mu kwiga ariko ikibazo cy’ihungabana kirakomeza kigakura.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, yavuze ko Minisante n’ibigo biyishamikiyeho bageneye iki kigo 1/10 ni ukuvuga miliyoni 6.300,000Frw cy’amafaranga gikeneye angana na Miliyoni 63Frw kugira ngo gifashe abacitse ku icumu bagihura n’ihungabana

Minisitiri Gashumba yatangaje ko kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko 42 bakoreraga urwego rw’ubuzima, ari ukubasubiza icyubahiro bambuwe.

Ati “Ni umwanya wihariye wo kubasubiza agaciro no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho. Nk’uko insanganyamatsiko ibivuga ‘Kwibuka Twiyubaka’ natwe abakozi b’urwego rw’ubuzima dufate umugambi utubereye wo kuba ku isonga mu kwiyubaka”.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima bwerekanye ko mu bacitse ku icumu batatu, umwe ahorana agahinda gakabije mu gihe mu bandi bantu 10 umwe niwe ugahorana.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment