Meddy umuhanzi ukunzwe cyane yakoze igitaramo ashimisha abamukunda mu Bwongereza


Meddy usanzwe aba muri Amerika, akaba umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunzwe ku kigero cyo hejuru, yakoze igitaramo cye cya mbere mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham mu ijoro ryo kuwa 22 Nzeri 2018. Ikindi azagikora kuwa 29 Nzeri 2018 mu Mujyi wa London.

Nk’uko byagaragaye mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyarwanda batari bake baba mu Bwongereza, ndetse barishimye cyane.

Meddy umuhanzi ukunzwe cyane yakoze igitaramo mu Bwongereza

Ku rundi ruhande hari ibiramenywe na benshi ko umukobwa ukundana na Meddy ukomoka muri Ethiopia yafashe rutema ikirere agasanga uyu musore yihebeye mu Bwongereza.

Nk’uko yabigaragaje ku rubuga rwa Instagram Mimi yabanje kujya muri Canada mbere y’uko yerekeza mu Bwongereza.

Umukunzi wa Meddy yamusanze mu Bwongereza

Bucyeye bw’aho Meddy yakoze igitaramo , uyu mukobwa yashyize ifoto kuri Instagram aho yagaragazaga ko ari mu Mujyi wa Birmingham aho n’ubundi umukunzi we yari yakoreye igitaramo. Ugendeye ku mafoto na none bigaragara ko uyu mukobwa yaba yaramaze kuva mu Bwongereza kuko ku munsi w’ejo yagaragaje ko yari mu Bufaransa aho yasuye inzu ndangamurage y’ahitwa Louvre.

Nta yindi foto ibagaragaza bari kumwe yigeze ijya hanze, dore ko bakunda guhishahisha iby’urukundo rwabo.

Muri Gicurasi bagiye mu biruhuko i Mexico, ariko birinda kubigaragaza, baza gutahurwa nyuma y’amafoto bashyize hanze bikaza kugaragara ko yafatiwe ahantu hamwe n’igihe kimwe.

Mimi amaranye igihe kitari gito na Meddy, dore ko iby’urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa nyuma y’aho uyu mukobwa agaragaye mu mashusho y’indirimbo yise Ntawamusimbura.

 

Teta Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment