Madagascar: Mu birori by’ubwingege 16 bahaburiye ubuzima


Mu muhango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kamena 2019 mu murwa mukuru Antananarivo, mu i isabukuru y’imyaka 59 Madagascar imaze ibonye ubwigenge, ibirori byabereye muri Mahamasina Municipal Stadium, abantu 16 bapfuye abandi barakomereka ubwo bageragezaga gusohoka muri Stade muri ibi birori bazize umubyigano.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko ubwo akarasisi karangiraga abantu batangiye kwisohokera kuko imiryango yari ifunze, ariko mu gihe basohokaga polisi yihutira kuyifunga byatumye hahita habaho umuvundo waje no gutuma bamwe bahasiga ubuzima abandi bagakomereka.

Perezida w’igihugu cya Madagascar, Andry Rajoelina, yasuye abakomerekeye muri uwo muvundo, anabemerera ko leta izishyura amafaranga yose bazakoresha mu kwivuza.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment