Lionnel Messi yabuze umwanya wo kujya kwambikwa umudali na Perezida Biden


Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, ni bwo abantu 19 bagenewe imidali barimo Lionel Messi na Magic Johnson wabaye ikirangirire muri NBA, bari bategerejwe muri White House mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, ariko Messi ntiyabonetse.

Bivugwa ko kuva byatangazwa ko Messi yahawe iki gihembo, ntabwo yigeze agaragaza amarangamutima ye aho ari ho hose, keretse ikipe ye ya Inter Miami ndetse n’urwego rureberera ruhago muri icyo gihugu.

Nk’uko USA Today yabyanditse, ikipe ishinzwe kureberera inyungu z’uyu mukinnyi wa Inter Miami, yaricaye isanga hari gahunda nyinshi zicucitse afite muri iyi minsi, ku buryo nta mwanya bari kubona wo kujya guhura na Perezida Biden.

Umuvugizi wa White House, Karine Jean-Pierre, yavuze impamvu bahisemo kugenera uyu mudali Lionel Messi.

Ati: “Messi ni we mukinnyi wa mbere ufite ibihembo byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru. Afasha abantu mu birebana n’ubuzima ndetse no kubafasha kwiga binyuze mu mushinga we wa Messi Foundation no kuba ari ambasaderi wa UNICEF ku Isi.”

Messi yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2023, aba umukinnyi wa mbere ukomeye ukiniyeyo kuva mu myaka 31 Shampiyona ya MLS imaze ishinzwe.

Abandi bahawe imidali ni George Stevens Jr, David Rubinstein, José Andrés, Jane Goodall, Bill Nye, Robert F Kennedy, Ash Carter, Fannie Lou Hamer, George W Romney, Ralph Lauren, Earvin “Magic” Johnson, Hillary Clinton, Michael J Fox.

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment