Kigali: Uruhare rw’abashoramari n’abikorera mu guhangana n’ ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe


Imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka zikomeye cyane kandi zidasanzwe ku bikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza iterambere, mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu no gufasha abaturage kwihaza mu biribwa hifashishijwe ubuhinzi burambye bushingiye ku mikoreshereze myiza y’umutungo kamere uboneka mu duce abaturage batuyemo kandi ibyo bigakorwa habungwabungwa ibidukikije.

Mu biganiro byahuje abafatanya bikorwa bose mu gihugu binyuze mu kigega ‘’Green Climate Change’’,   ikigega cy’isi kigamije kurwana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, barebeye hamwe icyakorwa mu gufatanya gushaka uburyo  bwo kubona amafranga yo gushyira muri gahunda yo guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuvugizi uhagarariye urugaga rw’abikorera (PSF) Bwana Theoneste, akaba ashinzwe by’umwihariko ibikorwa by’umushinga  by’abikorera, yatangaje ko intego  leta yihaye ,abikorera aribo ba mbere bo bazishyira mu bikorwa bafatanyije na Leta, ariko cyane cyane abikorera babigizemo uruhare.

Yagize ati “mbere nta bindi bisubizo byari bihari byo gukora bizinesi idahumanya ikirere, ariko ubu uno munsi turashihikariza abantu kujya mu ishoramari rirambye kandi ritangiza ibidukikije.Ku mwanya wa mbere  hagomba guhindurwa imikorere abikorera babigizemo uruhare bakanabishyira mu bikorwa’’.

Uyu muvugizi wa PSF, yahishuye ko hari abatangiye kubyumva , kandi bakazakuramo inyungu batari bazi.  Kumva neza ko bizinesi nzima ari ibungabunga ibidukikije, kuko habayeho igihe kinini bakora ibyangiza ibidukikije, ku bufatanye n’inzego zitandukanye bakaba bari gushishikariza abafatanyabikorwa gushora amafaranga mu bikorwa bitangiza ibidukikije.

Umuyobozi wungirije wa REMA, MUNYAZIKWIYE Faustin

Umuyobozi wungirije w’ikigo  cy’igihugu gishinzwe ibidukikije “REMA”, MUNYAZIKWIYE   Faustin  ati ” U Rwanda nk’igihugu cyasinye amasezerano yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, natwe turi muri bamwe mu bagomba kubona kuri ayo mafranga kugirango adufashe. Ariko kugirango tuyagereho haribyo tugomba gukora”.

Yakomeje avuga ko ibigo bikorera hanze, mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga bibonye umwanya wo kurebera hamwe ibyagezweho byiza  kuva muri 2014 , aho ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA ) cyashyizweho nk’imboni ya kino kigega( GCF) bagendera ku byiza byagezweho  ndetse bakareba n’ibitaragezweho kugirango barusheho gukorana neza ,bafashe abanyarwanda kurebera hamwe ibibyara amafaranga.

Miliari 11  z’amadorari nizo u Rwanda  rwiyemeje, kugirango intego ya 2030 igerweho muri gahunda  yo kugabanya ibyuka byangiza ikirere muri gahunda yo guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire yikirere  bizaba byagabanutse kugera kuri 38%. Aya mafaranga azava mu bushobozi bw’iguhugu kuri 40%, azava mu nkunga zo hanze ategerejwe ni 60%.

Mu masezerano yasinyiwe I Paris u Rwanda  hamwe n’ibindi bihugu 160,  byasinye amasezerano akubiyemo ingingo nyinshi zirimo izigamije kugabanya ikwirakwizwa ry’ ibyotsi no gutera inkunga ibikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

 

 

INGABIRE Alice


IZINDI NKURU

Leave a Comment