Nyuma yo gutabwa muri yombi uko ari 12 barimo Umuhanzi Jay Polly bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 bakanafatanwa urumogi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko bane muri aba bafashwe bapimwe bagasanga bafite urumogi mu maraso yabo ruri ku gipimo cyo hejuru.
Dr.Murangira B Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB yabwiye Itangazamakuru ko iri suzuma ryakozwe mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso bizifashishwa mu gukora dosiye, rikaba ryarakozwe na Rwanda Forensic Laboratory.
Yagize ati “Uko ari 12 bose boherejwe gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, ibipimo bigaragaza ko bane muri bo bafite urumogi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.”
Dr Murangira yavuze ko Jay Polly na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, uwo Urukiko rwazagihamya itegeko rimugenera igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Mu izina ry’Ikigo abereye Umuvugizi yanibukije abanyarwanda ko ku bufatanye n’izindi nzego badateze kuzihanganira abantu bose bishora mu biyobyabwenge, ababicuruza cyangwa se ababinywa.
Ati “Urumogi ruri mu biyobyabwenge bihambaye. Kurutunda, kurubika no kuruhinga ni icyaha gikomeye gihanishwa gufungwa burundu. Tubyirinde tubirinde n’abandi kandi abakeka ko babinywa bagasibanganya ibimenyetso baribeshya, kuko u Rwanda kugera ubu rufite laboratoire ishobora gupima ingano y’ibiyobyabwenge biri mu maraso n’ibyo umuntu yanyoye mu minsi 90 ishize.’’
TETA Sandra