Kayonza-Rukara: Guta ishuri, ibiyobyabwenge intandaro y’ubusambanyi mu rubyiruko


Iyo ugeze mu isantire y’umudugugu wa Karubamba, akagali ka Rukara, umurenge wa Rukara, akarere ka Kayonza, mu ntara y’Iburasirazuba mu byiciro binyuranye by’abahatuye usanga bose bataka ikibazo cy’urubyiruko rwataye ishuri, rukishora mu biyobyabwenge ari nako basambana, bakaba bemeza ko abakobwa benshi bakomeje kubyarira iwabo ndetse hari n’abo icyorezo cya SIDA cyatangiye kwivugana.

Ntawiha Adolphe bita Patrike muri santire ya Karubamba akaba ari naho akorera akazi k’ubunyonzi, atangaza ko nawe ubwe mu buto bwe yabanje gusambana ndetse bimuviramo kubyara abana babiri ku bakobwa banyuranye, ariko nyuma yo kugira inshingano zo kwirerana aba bana wenyine yahinduye imyitwarire. Yemeza ko muri aka gace ka Karubamba ngo ubusambanyi n’ubusinzi bumeze nabi mu rubyiruko.

Ntawiha Adolphe bita Patrike muri santire ya Karubamba atangaza ikibazo kiri mu rubyiruko rwa Karubamba n’isomo yabikuyemo

Ati “Inaha SIDA ntiyabura kuko muri kano gace kacu, abana bato, abanyeshuri nibo bakoresha ibiyobyabwenge n’inzoga z’inzagwa za make bakajya mu busambanyi basinze, ntibabone umwanya wo gutekereza gukoresha agakingirizo. Hano iwacu muri Kayonza hari indaya nyinshi z’abana bato bavuye mu ishuri babashukisha inzagwa ziciriritse kandi ibi byose bikorwa inzego z’ibanze zirebera, bishobotse izindi nzego zo hejuru zamanuka zikagira icyo zikora”.

Mukanziza Belancila utuye mu mudugudu wa Karubamba, umubyeyi  ufite umwana wabyaye ku myaka 17 yagize ati “Muri uyu mujyi harimo abana benshi bandagaye, bigira ibirara bakabyara inda zitateganyijwe, abahungu bakabatera inda bakabihakana, ni ibibazo biri mu mudugudu wacu, ariko ikibyihishe inyuma ni ibiyobyabwenge abana batangira kunywa bakiri bato. SIDA rero hano iwacu irahari nyinshi kuko umuntu yanyweye ibiyobyabwenge ntamenya uwo baryamanye cyangwa ngo yite ku gukoresha agakingirizo.  Hano iwacu hari abasore bagiye bicwa na SIDA kandi abo basize bayinyanyagijemo nibo benshi kandi twe tutazi.”

Ubuhamya n’inama by’abakobwa bagiye mu burara bagahuriramo n’ingaruka zinyuranye

Irimaso Clementine, utuye mu mudugudu wa Karubamba, akagali ka Rukara, umurenge wa Rukara, wabyaye ku myaka 19 yagize ati “Ndagira inama abakobwa bagenzi banjye kwirinda kwiyandarika kuko bigira ingaruka nyinshi niyo wagira amahirwe ntiwandure virusi itera SIDA ariko akenshi kwiyandarika bivuga kurwara SIDA, nabwo ubuzima buba buhungabanye. Nk’ubu narigaga ariko nyuma yo kubyara navuye mu ishuri, iwacu ntibifashihse binsaba gushakisha ibikoresho nkeneye by’umwana kandi iyo ntiyandarika sinishore mu burara mba nkiga, meze neza ariko ubu abantu birirwa bamvugaho SIDA bampa akato kuko nabyaye nkamera nabi kubera ubukene.”

Nyiraberwa Jeanne, utuye mu mudugudu wa Kabuga, akagali ka Rukara, umurenge wa Rukara, ku myaka 20 afite abana batatu akaba yaranduye virusi itera SIDA, n’umwana mu mugongo yagize ati “ Njye abagabo bagiye banshuka bambwira ko bazanshaka ariko bamara kuntera inda bakanyihakana, uwa nyuma yanyanduje virusi itera SIDA, ubu nabyariye muri SIDA amahirwe ni uko umwana wanjye bakomeje kumukurikirana n’ubu hari imiti afata kugira ngo azagire amahirwe yo kutandura virusi itera SIDA. Ariko ubu umuryango wanjye wampaye akato, mu baturanyi ni uko, nanjye ejo hazaza simpabona. Rero ndagira inama abakobwa kwirinda ababashuka babizeza ibitangaza kuko iyo umuntu ageze mu kaga baramutererana ari nako babasigira indwara zinyuranye zirimo SIDA ndetse n’inda zitateganyijwe.”

Ababyeyi bati “Ubusambanyi buri muri Karubamba hari ababyeyi babufitemo uruhare”

Ababyeyi banyuranye bagiye bahuriza ku ntandaro y’iki kibazo cy’ubusambanyi buvuza ubuhuha mu mudugudu wa Karubamba aho bagira bati:

“Ikihishe inyuma y’iki kibazo ni ababyeyi batita ku bana babo, umwana agata ishuri umubyeyi agaterera iyo, umubyeyi akabyukira mu kabari akakirirwamo agataha nta kintu yitayeho, atazi uko abana biriwe n’uko babayeho”

“Kubyara abana benshi udashoboye kurera nabyo biri mu bishora abana mu busambanyi, kuko ntiwabyara abana 10 nawe utishoboye, hanyuma ubashe kubakurikirana haba mu kwiga no kurya. Ibi rero bituma iyo umwana abuze icyo kurya asanga umusore akamuha amafaranga, akajyenda bakaryamana akamwanduza bwa burwayi bwa SIDA ari kugira ngo akunde aramuke. Ibi nibyo bituma abana bahinduka ibirara, kandi umwana atabaye ikirara ntaho yahurira na SIDA.”

RBC iti “ Rukara ubumenyi kuri virusi itera SIDA buri hasi ariko hari ikigiye gukorwa”

Nyirinkindi Aime Erneste, umukozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA ushinzwe ubukangurambaga, ihererekanya makuru n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire,  atangaza ko agereranyije n’ahandi hanyuranye hagiye hakorerwa ubukangurambaga bwo kurwanya virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko, abaturage bo mu murenge wa Rukara bagaragaje ubumenyi buri hasi kuri virusi itera SIDA,  yemeza ko hari ingamba bafashe nyuma  yo kubona iki kibazo.

Nyirinkindi Aime Erneste, umukozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA ushinzwe ubukangurambaga atangaza ingamba zo gufasha abatuye mu murenge wa Rukara kurwanya virusi itera SIDA cyane ko bagaragaje ko bafite amakuru make kuri iki cyorezo

Ati “Ubumenyi kuri virusi itera SIDA hano muri Rukara bigaragara ko buri hasi hatandukanye n’ahandi twanyuze mu bukangurambaga, ntibabasha gusobanura ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye na virusi itera SIDA, turizera ko ubutumwa twabasigiye bugira icyo butanga, ndetse na nyuma yo kuhava tuzakomeza dukorana n’inzego zishinzwe ubuzima muri aka karere kugira ngo barusheho gufasha aba baturage babaha amakuru akwiriye mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA”

Mu bushakashatsi bwamuritswe ku mugaragaro mu Ukwakira 2019,  bwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP),  bwagaragaje ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20 na 24 bandura virus itera Sida ari 1.8% bakaba bikubye inshuro zirenga eshatu bagenzi babo b’abahungu bari kuri 0.6%.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment