Kayonza: Ibyagize uruhare mu igabanuka ry’indwara zititabwaho uko bikwiriye mu banyeshuri


Mu karere ka Kayonza hagendewe ku mibare ituruka hirya no hino mu bigo nderabuzima byaho, yerekana ko indwara ziterwa n’umwanda zititabwaho uko bikwiriye zagabanutse mu bigo by’amashyuri. Ibi bikaba byaragezweho nyuma y’ubukangurambaga ku isuku n’isukura by’umwihariko mu kuzirikana guha abanyeshuri amazi atetse cyangwa yatunganyijwe n’ibyuma byabugenewe hamwe n’ibindi bikorwa binyuranye by’isuku n’isukura.

Ibi bikaba bitangazwa n’umukozi w’akarere ka Kayonza, mu ishami ry’Ubuzima, ushinzwe ibikorwa by’isuku n’isukura Rugira Jean Baptiste, watanze urugero rw’ibikorwa by’isuku birangwa muri kimwe mu bigo by’ishuri biri muri Kayonza “GS Gishanda”, akaba anemeza ko bigaragaza umusaruro w’ubukangurambaga wo gushishikariza abanyeshuri n’abarezi kugira umuco w’isuku n’isukura isoko y’ubuzima bwiza.

Yemeza ko ari byo ntandaro y’igabanuka ry’indwara ziterwa n’umwanda mu banyeshuri bo muri Kayonza.

Ati: “Mu bikorwa by’isuku n’isukura byatumye ibigo byose biri muri Kayonza bigira imisarani, bifite kandagira ukarabe, bifite icyumba cy’umukobwa, … ibi byose bikaba ari ibikorwa bidufasha kubungabunga isuku.”

Rugira akomeza atangaza ko uyu muco mwiza w’isuku n’isukura bawimitse mu bigo by’amashuri bisaga 270 biri muri Kayonza, hagamijwe kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, cyane ko umusaruro watangiye kuboneka

Yasabye abanyeshuri bo muri Kayonza kuba ba nkore bandebereho mu muco w’isuku n’isukura yaba ku ishuri ndetse n’igihe bari iwabo mu muryango, anabibutsa ko ibikorwa by’isuku bidasaba ubushobozi budasanzwe ahubwo ari uguhindura imyumvire.

Dore uko GS Gishanda kimwe mu bigo biherereye muri Kayonza yabashije kwimakaza isuku n’isukura

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya GS Gishanda, Soeur Marie Solange Mukamuganga atangaza ko uhereye mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ndetse no mu kigo hose umuco w’isuku n’isukura bawugezeho uko bikwiriye.

Ati: “Buri munsi uko umwana aje tubanza kureba uko aje asa, isuku ku myenda, niba aje yakarabye, niba yiyogoshesheje, tukareba n’inzara. Mbese tureba muri rusange umwana twakiriye uko aje ameze. Buri mugoroba dusiga dukoze isuku mu mashuri, kuko twabatoje ko aho bari hose hashushanya mu rugo iwabo. Ikindi iyi suku agirira ku ishuri agomba kuyigirira no mu rugo iwabo ari nako ayitoza n’ababyeyi be. Ubu bumenyi bwose bw’isuku bukaba bunyura muri club y’isuku n’isukura.”

Soeur Mukamuganga akomeza atangaza ko abanyeshuri ba GS Gishanda batojwe kunywa amazi asukuye kuko muri buri shuri haba harimo injelekani y’amazi meza atunganyije n’ibikombe byo kuyanywesha biba biri mu ndobo ipfundikiye, hamwe n’indobo yo kubyogerezamo. Yemeza ko nubwo hari ibigega nta mwana n’umwe wiga muri kirariya kigo watinyuka kuyanywa kuko baba bazi ko ari mabi atera inzoka.

Ati: “Iyo tubigisha kugira isuku tubabwira ko ya mazi mabi adatunganyijwe kuko hano tugira filitire (icyuma gitunganya amazi) cyangwa adatetse atera indwara z’inzoka zo mu nda n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.”

Umuyobozi wa GS Gishanda yemeza ko nta mwana uva gukina ngo atangire amasomo adakarabye intoki kuko imbere ya buri shuri haba hari kandagira ukarabe, yava no ku bwiherero nabwo aba agomba gukaraba intoki. Ibi binakorwa mbere na nyuma yo kurya kuko haba hari umwana ushinzwe kubigenzura.

Niyomufasha Philbert wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ndimi, muri GS Gishanda  atangaza ko bakora isuku mu kigo hose, bagakoresha kandagira ukarabe igihe cyose bigishijwe, n’urangije gukaraba intoki agahita amena amazi yakoresheje.

Ati: “Isuku umwana yigira ku ishuri, ayijyana n’iwabo mu rugo bigatuma n’ababyeyi bagira isuku, bityo aho ari hose hakarangwa isuku.”

Gisubiza Marie Ange wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza atangaza ko gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune byabaye umuco wabo haba ku ishuri ndetse no mu rugo.

 

 

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment