Karongi:Abakora uburaya bibumbiye hamwe baratunga agatoki ababicira umwuga


Abakora uburaya mu Karere ka Karongi bibumbuye muri Koperative “Tubusezerere twihangire umurimo Karongi” bagera kuri 755, baturuka mu Mirenge 5 igize aka Karere bashinja abagore bafite abagabo ndetse n’abagore n’abakobwa baturuka mu Mujyi wa Kigali kuza kubicira ingamba bo bihaye yo gukumira ikwirakwizwa ry’umwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Perezidante w’iyi koperative utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite, yatangaje ko bakorana n’inzego z’ubuzima, aho abamaze kwandura virusi itera SIDA bakurikiranwa bagafata imiti neza ndetse bagafata n’ingamba zo kwirinda kuyikwirakwiza bahabwa udukingirizo duhagije ndetse banigishwa uko barinda abakiriya babo, abatarandura nabo bahabwa udukingirizo duhagije ku buntu, tubafasha kwirinda virusi itera SIDA.  Ngo ariko abagore bafite abagabo ndetse n’abaturuka i Kigali kuko babikora basa nk’abiyibye cyangwa batarabigize umwuga ntibubahiriza ziriya ngamba zo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, koperative “Tubusezerere  twihangire umurimo Karongi” yafashe.

Perezidante ati   “Twebwe twafashe ingamba zo gukumira ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA, ariko abagore b’abagabo ba hano muri Karongi nabo bihaye gukora uburaya, ariko kuko babukora bihishe, ibyo kwirinda cyangwa kurinda abo bagiye guhura ntibabyibuka. Ikindi ni abanyakigali baza kutuvundira mu kazi, nabo baza nta gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bafite. Aba rero nibo batuma twitirirwa ko twanduza SIDA abakiriya batugana, kandi mu by’ukuri aribo ba nyirabayazana”.

Nyiranzabahimana uri muri iyi koperative y’abakora uburaya muri Karongi, yatangarije ishyirahamwe ry’ abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” ko bo bamaze gusobanukirwa bihagije no kwirinda virusi itera SIDA, kuko bahabwa inyigisho zihagije, ikindi ngo bahabwa udukingirizo duhagije ku buryo niyo hagize umukiriya utungurana mu masaha ya ninjoro nta kibazo cyo kubura agakingirizo bakigira kuko bahabwa uduhagije. Yashimangiye ko abaturuka muri Kigali ari bo babateza ibibazo, kuko baza bakabatwara abakiriya batanga menshi, bo bagasigarana ba bandi bishyura 1000 na 500frs.

Ati “Abanyakigali twe tubona aribo basigaye bazanira abakiriya bacu SIDA, kuko badakora uburaya bw’umwuga, baza bigize imviyayipi abagabo bakabashidukira, iby’agakingirizo ntibabyibyibuke”.

Abagize iyi koperative banyuranye batangaje ko abamaze kwandura virusi itera SIDA muri bo babona imiti biboroheye kuko hari umuganga ubashinzwe ku Kigo Nderabuzima, ikindi ngo bahabwa udukingirizo duhagije. Batangaje ko ku bijyanye no kwirinda ndetse no kubungabunga ubuzima nta kibazo bafite.

Ikibazo bagaragaje ahubwo kibabangamiye, gituma no kureka uburaya byarananiranye ni ukutabona inkunga zituma babasha kwikorera, n’udufaranga duke baba bafite bagerageza kudushora bagafatwa nk’inzererezi bagafungwa kuko batagira aho bakorera hafatika.

Icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza kuri iki kibazo

Vice Moyer Mukashema Drocella

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocella, yatangaje ko aka Karere gafite ingamba mu kurwanya SIDA. Ati “Dukora ubukangurambaga mu kuburizamo ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, no kumenya uko uwamaze kwandura yitwara yirinda kwanduza bagenzi be, kandi  akumva ko ubuzima bukomeza nyuma yo kwandura”.

Ku bijyanye n’inkunga, uyu muyobozi yatangaje ko babasabye gukora imishinga ifatika, bakabafasha kubona abaterankunga, ngo bo nka koperative bagomba kwicara bakigira hamwe umushinga wunguka wabafasha kwiteza imbere, hanyuma bakawugeza ku Karere.

Koperative “Tubusezerere twihangire umurimo Karongi” yatangiye mu mwaka wa 2013, muri 2018 nibwo yabonye ubuzima gatozi, kugeza ubu bakaba bafite amatsinda 4 yo kubitsa no kugurizanya. Ikaba igizwe n’abanyamuryango 755, Abo mu Murenge wa  Rubengera ni 180, muri Gitesi ni 50, muri Mubuga ni 120, Bwishyura ni 325 naho abo muri Gashali 81.

 

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment