Jeannette Kagame mu bitabiriye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali


Kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019 nibwo abagera ku 3900 baturutse mu bihugu 55 bitabiriye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali iri kuba ku nshuro ya 15, mu bitabiriye uyu mwaka harimo Madamu Jeannette Kagame, abaminisitiri batandukanye n’abandi bayobozi bo mu nzego zinyuranye za leta.

Imihanda yifashishijwe muri iri siganwa irimo uva kuri Stade Amahoro-Gishushu -RDB-Nyarutarama-Akabuga ka Nyarutarama-Gacuriro- Akabuga ka Nyarutarama- RDB-Hotel Umubano-Kigali Heights-Minijust- Gishushu-Chez Lando- Stade Amahoro-KIE-Controle Technique-Stade Amahoro.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, igizwe n’ibice bitatu birimo gusiganwa ku maguru intera y’ibilometero 42, 21 na 10 ku bishimisha batarushanwa  mu bagabo n’abagore.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment