Isiragizwa ry’abiga ubuvuzi intandaro ya service mbi mu buvuzi –Depite Manirarora


Ubwo Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugène Mutimura yitabaga umutwe w’abadepite, Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, ngo atange ibisobanuro ku bibazo yabajijwe muri raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2017/18 ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.Depite Manirarora Annoncée yagarutse ku bijyanye n’ireme ry’uburezi muri za Kaminuza, avuga ko uburyo bikorwa bishora kuribangamira.

Yagize ati “Ndatanga urugero muri Kaminuza y’u Rwanda kuko hari amashami amwe yavuye i Butare azanwa i Kigali, abandi bajyanwa i Butare bavuye hano muri Kigali, ariko reka nibande ku bigaga ubuganga aho uyu munsi biga ahahoze hitwa muri KIE, ndatekereza ko ubu bajya kwimenyereza muri CHUK, nubwo ntarasura Kaminuza y’i Butare ariko ntekereza ko ho harimo laboratwari yihariye ijyanye n’ibyo bigaga. Ibi bituma ntekereza nti uwo mwana niba yigaga ubuvuzi afite laboratwari ubu akaba agiye kwiga ntayo afite, ni ukuvuga ko niba ari muri KIE aririrwa yiruka atega ajya muri CHUK, hari n’aho bavuze ko usanga umuganga mu bitaro atazi gufata ka kuma gapima umuriro, ugasanga hari ugafashe agacuruitse.”

Gusiragizwa kw’abanyeshuri byashyizwe mu bituma abiga ubuvuzi badatanga serivizi zikwiriye

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura yasubije atya “kwimura abanyeshuri biga ubuvuzi nta kibazo bifite, ikibazo gihari ni uko usanga ari benshi ugereranyije n’abarimu bafite uyu munsi. Hari gahunda yabayeho yo kwimura abanyeshuri biga ubuvuzi nk’uko no ku yandi mashami atandukanye byayabayeho arimuka ava i Huye aza i Kigali, ha mbere hari gahunda yabayeho kugira ngo ya mashami asubire hirya no hino mu gihugu kugira ngo abanyeshuri bagire aho bigira hahagije, byakozwe kugira ngo ibikoresho byari biri hirya no hino mu gihugu nka Huye, Nyagatare n’ahandi bikoreshwe neza.”

Yakomeje agira ati “Kuvuga ko abiga ubuganga batiga neza gushyira mu bikorwa, ikibazo si politike y’uko batiga neza ahubwo ni ikibazo cyo gushyira mu bikorwa, gusa twaganiriye n’inzego zitandukanye kugira ngo kinoge.”

Minisitiri w’Uburezi yanashimangiye ko abana biga ubuganga ari benshi ugereranyije n’abarimu bari muri Kaminuza babakurikirana buri munsi, ikindi kibazo gihari ni uko abaganga bo mu bitaro abenshi ntabwo ari abakozi muri Kaminuza, ku buryo wavuga ko bafite uruhare n’inshingano zo kwigisha aba bana aho bagiye kwimenyereza, barabikora ariko ntibabikora nk’inshingano zabo, ibi akaba abona aribyo bigira uruhare ku ireme ry’uburezi rinengwa ku biga ubuganga.

Abanyeshuri baganiriye n’umuringanews.com, batashatse ko amazina yabo atangazwa biga ubuganga muri kaminuza y’u Rwanda, badutangarije ko no guhora basiragizwa nabyo bigira uruhare mu gutuma ibyo biga batabifata uko bikwiriye ikindi kibagora n’aho bimenyereza umwuga, ngo hari igihe bajya mu bitaro runaka ntibabone uburenganzira busesuye bwo kwimenyereza umwuga kandi ngo usanga na laboratwari zabo nazo ziba zidafite ibikoresho nkenerwa byose.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment