Irushanwa “Ikibazo cy’umunsi” rirarimbanyije


Ni ku nshuro ya kabiri irushanwa rizwi nk’ikibazo cy’umunsi risozwa ritegurwa na Giramahoro Troupe  ku bufatanye na Slella pub +, aho rihemba batanu ba mbere mu baryitabiriye bagera kuri 15, bahuzwa n’urubuga rwa watsapp rw’abakunzi n’abakiriya b’akabari gaherereye i Nyamirambo kazwi nka Stella pub+.

Umuterankunga w’irushanwa ikibazo cy’umunsi Twizeyimana Albert Bauduin atanga ishimwe ku uwarushije abandi

Iki gikorwa cyo guhemba abatsinze amarushanwa y’ikibazo cy’umunsi ku nshuro ya kabiri cyabaye kuwa 31 Gicurasi 2019, kuri Stella pub+, i Nyamirambo ku isaha ya saa tanu z’ijoro, abayatsinze akaba ari Tonton Leonce, Nemeye, Marrie Jeanne,  Léonie na Assuerus. Nyuma yo guhabwa agashimwe, aba batanu ba mbere batangaje ko banezerewe cyane, ko kandi ikibazo cy’umunsi uretse kubafasha gutyaza ubwenge kinatuma habaho umwanya wo guhura bagasabana bityo bikongera umubano n’urukundo hagati yabo.

Iki gikorwa kikaba cyarabanjirijwe n’ubusabane bw’irushanwa rya Billard ryatangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nyuma hatangwa ibihembo ku batsinze ayo marushanwa yombi, dore ko bamwe mu bahatana mu irushanwa ry’ikibazo cy’umunsi banahatana mu irushanwa rya billard.

Musekeweya Liliane umuyobozi wa Giramahoro Troupe wazanye igitekerezo cy’irushanwa ikibazo cy’umunsi

Musekeweya Liliane umuyobozi wa Giramahoro Troupe wazanye igitekerezo cyo gutangiza ikibazo cy’umunsi yatangaje ko yasanze kuba ku rubuga rwa watsapp ari byiza ariko byaba akarusho bahunguranira ibitekerezo n’ubumenyi.

Ati “Njye nabonye urubuga ruriho abantu barenga 50, kandi bafite ubumenyi bunyuranye, ndavuga nti kuki hatabaho no kungurana ubumenyi, tugahura tugatarama, ariko dutyaza ubwenge. Nibwo byatangijwe tujyena n’agashimwe karinganiye mbifashijwemo n’abaterankunga, kuri batanu ba mbere kabatera imbaraga”.

Irushanwa ry’ikibazo cy’umunsi rero rikaba ryakomeje  kuri iki cyumweru tariki 2 Kamena 2019, ubu hakaba hagezweho icyiciro cyaryo cya gatatu, aho abari ku rubuga rwa watsapp rwa stella pub + bashishikarizwa kurushaho kuyitabira.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment