Bamwe mu bafite ubumuga bukomatanyije burimo ubwo kutumva no kutabona bavuga ko kubera ko nta bumenyi abaganga bafite ku rurimi rw’amarenga bituma batabaha serivise z’ubuvuzi bakeneye uko bikwiriye.
Ikibazo kinini kurushaho ngo ni uko na bariya bafite ubumuga batazi kwandika no gusoma kugira ngo babe babona uko babwira abaganga ikibazo cyabo.
Muhutukazi Vestine w’imyaka 54, wo mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Gikoma, umurenge wa Ruhango, ufite umwana ufite ubumuga bw’ingingo, witwa Murebwayire Cecille ufite imyaka 18 ,avuga ko we agerageza kwita ku mwana we ariko ngo abandi babyeyi bo bahura n’ibyo bibazo.
Uyu mubyeyi avuga ko hari bagenzi be bafite abana bafite ubumuga bukomatanyije badahabwa ubuvuzi bakeneye bitewe n’uko abaganga baba batazi neza uburyo bwo kubafasha ndetse n’ababyeyi babo ntibabaherekeze ngo babajyane kwa muganga.
Kubera ko abaganga baba batashoboye kuganira neza n’abafite ubumuga bituma batumva neza uko uburwayi bwabo buteye bityo ntababahe imiti iboneye.
Undi mubyeyi utarashatse ko amazina ye atangazwa utuye mu murenge wa Ntongwe, mu karere ka Ruhango, avuga ko iyo umwana we yarwaye hari ubwo atirirwa amujyana kwa muganga kuko aba azi ko nta bufasha ari buhabwe.
Ngo ahitamo gukoresha imiti ya gakondo cyangwa akagura imiti kuri za farumasi
Ati “Njyewe rwose umwana wanjye sinakwirirwa mujyana kwa muganga kuko mba mbona ari nko guta igihe, kuko mujyanayo bakaduha uduti tworoheje, mbifata nko kutwikiza kuko aba atabasha kwivugira uko yiyumva. Nahisemo kuzajya mushakira uduti igihe yarwaye aho guta igihe mujyana kwa muganga”.
Ibi bibazo byagaragajwe n’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, byanashimangiwe na Mujawamariya Speciose uvura indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ruhango.
Mujamariya avuga ko bakira abarwayi bafite ubumuga butandukanye bwaba ubw’ingingo, ubwo mu mutwe n’ubundi.
Iyo ngo haje utavuga ntiyumve ibitaro byifashisha uwaje amuherekeje wo mu muryango cyangwa kwandika iyo abizi ariko ngo hari ubwo habonekamo imbogamizi.
Ati“Inzitizi cyangwa imbogamizi ziharari. Imwe muri zo ni uko akenshi ababakira nta mahugurwa baba bafite ku rurimi rw’amarenga kugira ngo babashe kubakira”.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie , yatangaje ko imwe mu mbogamiizi ikomeye bahura nazo mu gufasha abafite ubumuga harimo serivisi z’ubuvuzi zihenze cyane.
Kubera ko ubumuga butandukana mu bukana, Rusibirana avuga ko ubufasha buhabwa ufite ikibazo kiremereye kurushaho abandi.
Icy’uko hari abafite ubumuga badahabwa serivisi nziza kwa muganga ari ikibazo atari azi ariko agiye kugikurikirana.
Akarere ka Ruhango kagizwe n’imirenge 9, harimo abafite ubumuga 4706, bose bakaba barashyizwe mu matsinda, abasaga 200 bahawe inyunganirangingo.
NIKUZE NKUSI Diane