Inama ku banyamakuru mu rugamba rwo kwirinda Coronavirus


Mu gihe Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwemereye bamwe mu bakora uwo mwuga bifuza kujya gutara amakuru ku buryo abaturarwanda bakurikiza ingamba zo gukumira gukwirakwiza icyorezo Coronavirus (COVID-19), Ikigo k’igihugu cy’ubuzima RBC cyongeye kubibutsa ko uburyo icyo cyorezo cyandura kitihariye ku munyamakuru uri mu kazi ke bityo ingamba zo kukirinda ari zimwe kuri buri wese.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, yavuze ko nyuma y’uko hari abakora uwo mwuga basabye ko bahabwa uruhushya rw’imodoka rubemerera gutambuka bagiye cyangwa bava gutara amakuru mu batutage hirya no hino mu gihugu, RMC yasabye ibitangazamakuru gutanga Plaque y’imodoka ikoreshwa mu gutara inkuru n’amazina y’abanyamakuru bazakora icyo gikorwa kuri buri gitangazamakuru kugira ngo basabirwe uruhushya rw’inzira muri Polisi y’u Rwanda (RNP) kugira ngo bifashe abanyamakuru batara inkuru muri ibi bihe.

Yavuze ko abanyamakuru bigenga (freelancers) bo basabwa gukorera akazi mu rugo, bakifashisha uburyo butandukanye bwo kubona amakuru.

Ku ruhande rw’Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, cyavuze ko mu gihe basohotse mu ngo bagiye mu kazi ibyo basabwa ari nk’iby’abandi banyarwanda, kwibuka uburyo bwo kirinda.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umukozi ushinzwe guhuza ikigo n’itangazamakuru Niyingabira Julien, yavuze ko nta bwirinzi bwihariye buteganyirijwe abanyamakuru, bakwiye kwitondera kwirinda, kuko uko Coronavirus yafata umuturage cyangwa umucuruzi ari nako yafata umunyamakuru.

Ati “Umunyamakuru nibinakunda agasohoka akajya gushaka amakuru ye azajye ahora yibuka amabwiriza yashyizweho agamije kurinda abantu. Ugatara amakuru yawe wirinda kwegera uwo uyataraho, ushyiremo intera ya metero imwe; mu gutara amakuru yawe wibuke ko ugomba gukaraba intoki aho ugiye hose, aho anyuze hose.”

Akomeza agira ati “Ntabwo rero wavuga ngo tugiye gushyiraho andi mabwiriza yihariye agenga abanyamakuru kandi uzi ko asanzwe agomba kubarinda mu gihe bayubahirije neza; amabwiriza areba abantu bose, abantu bose bayakurikirane, abafite akazi kagomba gusohoka batekereze ko bagomba kwirinda kwegerana n’abo bahura nabo kandi icyo ni cyo k’ingenzi cyane. Virusi uko imeze, imiterere yayo, abashakashatsi babashije kutwereka amakuru yizewe, y’uko umuntu adashobora kukwanduza mu gihe umwitaruye, uhagaze muri metero ebyiri gusa biba bihagije kugira ngo utandura.”

Niyingabira yavuze ko nta bundi bwirinzi bwihariye kuri bo burenze ingamba zizewe zihari ariko kandi uwaba afite uturindantoki dukoreshwa rimwe tukajugunywa cyangwa udupfukamunwa natwo yadukoresha bishaka ariko gushyira intera yagenwe biba bihagije.

Source/Imvaho Nshya


IZINDI NKURU

Leave a Comment