Mu gihe ubushakashatsi bwerekana ko isi ishobora guhura n’ ibindi byorezo bikomeye, itangazamakuru na sosiyete sivile bisabwa kurushaho gukora kinyamwuga mu gukora ubuvugizi, gutara ndetse no mu gutangaza inkuru mu bihe ibyorezo byibasiye sosiyete hagamijwe kurwanya ibihuha n’ubwoba.
Iyi ntero yashimangiwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023 n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha ubwo yibutsaga abanyamakuru bakora inkuru z’ ubuzima bibumbiye muri ABASIRWA ko basabwa kurushaho kubahiriza amahame nshingiro y’ umwuga wabo cyane cyane mu bihe isi irushaho guhura n’ ibyorezo bikomeye biherekejwe n’ ibihuha bishobora guhahamura abatari bake.
Ati “Imyitwarire n’ amahame umunyamakuru agenderaho asanzwe ari umwahiriko mu gihe cyose ari mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe, ariko ni akarusho iyo ari gutara inkuru zifitanye isano n’ ubuzima bw’ abantu.”
Ibi byanashimangiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta mu Rwanda irwanya virusi itera SIDA inaharanira guteza imbere ubuzima, Nooliet Kabanyana aho atangaza ko sosiyete sivile n’ itangazamakuru bifite uruhare mu kuvugira abaturage bakorewe akarengane ku buzima bakeneye ubuvuzi ariko kenshi bigaragara mu gihe cy’ ibyorezo.
Ati”Leta ishobora gufata ibyemezo bikakaye ariko bigamije kurengera abaturage mu gihe icyorezo cyibasiye igihugu ariko ntigenzura uburyo imyanzuro ibangamiye abantu bigatuma hari abarengana.”
Ku rundi ruhande, Sosiyete sivile nayo ifite uruhare rukomeye mu kuvugira sosiyete mbere y’ icyorezo, mu gihe cy’icyorezo ndetse na nyuma yacyo bitewe n’ ibihe bikomeye bitewe n’ ibibazo abaturage bahura nabyo hagati aho.
Kabanyana akomeza ashimangira ko Sosiyete sivile n’ itangazamakuru bishinzwe kugenzura ko imyanzuro runaka yafashwe n’ ubuyobozi idafite ingaruka ku mibereho y’ abaturage mu gihe bitagenze neza hakabaho kubigaragaza kugira ngo habeho kubahiriza uburenganzira bw’ abantu ku buzima bwabo.
Nikuze Nkusi Diane