Imyitozo yo guhangana na ebola yatangirijwe mu bitaro 8 byo mu Rwanda


Tariki 29 Nyakanga 2019 nibwo hatangijwe imyitozo na  Minisiteri y’Ubuzima mu bitaro umunani byo hirya no hino mu Rwanda,  hagamijwe kwimenyereza kwakira umurwayi ufite ebola mu gihe yaramuka abonetse, bikaba bitegenyijwe ko izasozwa kuya 13 Kamena 2019.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Malick Kayumba, yatangaje ko iyi myitozo ije nyuma yo guhugura abantu uko bahangana n’icyorezo cya ebola. Ati “ Ibi ni bimwe mu bikorwa bikomeje turimo gukora mu kwitegura harebwa aho tugeze twitegura Ebola no kureba niba hari icyo twakongeramo ingufu.”

Yashimangiye ko intego nyamukuru y’iyi myitozo ari ukureba ubushobozi buhari bwo guhangana n’iki cyorezo no kureba ubumenyi abahawe amahugurwa bamaze kugeraho kuva umwaka ushize.

Ibitaro bizakorerwamo uyu mwitozo ni ibya Kibuye mu Karere ka Karongi, Ruhengeri muri Musanze, Butaro byo mu Karere ka Burera, Byumba mu Karere ka Gicumbi, , Nyagatare byo mu Karere ka Nyagatare, Gisenyi byo mu Karere ka Rubavu, Gihundwe byo mu Karere ka Rusizi na Murunda byo mu Karere ka Rutsiro.

Izi ngamba zose zo guhangana na ebola zije nyuma y’aho mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaragaye iki cyerezo, kikaba kimaze guhitana abagera ku 1600.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment