Imyaka 9 ayobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Minisitiri Mushikiwabo haribazwa umusimbura natorerwa kuyobora OIF


Uyu munsi kuwa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 nibwo mu gihugu cya Armenia hateganyijwe amatora y’Umunyamabanga w’ Umuryango uhuza ibihungu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa Francophonie. Abakandida ni babiri Louise Mushikiwabo n’ umunya- Canada usanzwe awuyobora Michaelle Jean.

Minisitiri Louise Mushikiwabo uhabwa amahirwe yo gutorerwa kuyobora OIF

Umukandida uhabwa amahirwe ni Louise Mushikiwabo umaze imyaka 9 ari Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga mu Rwanda. Mbere y’ uko agirwa Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga yabanje kugirwa Minisitiri w’ Itangazamakuru iyi Minisiteri ivuyeho mu mwaka wa 2009 ahita agirwa Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga. Mushikiwabo yasimbuye kuri uyu mwanya Rosemary Museminali wari uwumazeho umwaka umwe.

Amakuru yatangajwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’ ububanyi n’ amahanga ushinzwe ubutwererane muri Afurika y’Iburasirazuba ni uko Mushikiwabo natorerwa kuba Umunyamabanga wa Francophonie atabifatanya no kuba Minisitiri kuko ari imirimo itabangikanywa.

Ibi Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabitangarije Ijwi rya Amerika kuri uyu wa kane  tariki 11 Ukwakira 2018 mu kiganiro “Murisanga”. Yagize ati “Ntabwo imirimo yayikora yombi kuko ubu aharanira inyungu z’u Rwanda kandi icyo gihe yaba ahagarariye inyungu z’ibihugu 84, bigize francophonie kandi no mu miryango yose niko bimeze”.

Ambasaderi  Nduhungirehe yavuze ibi ubwo yasubizaga ikibazo cy’ umuturage wari umubajije niba Mushikiwabo natorerwa kuba Umunyamabanga wa Francophonie azabifatanya n’ imirimo yindi yakoraga.

Minisitiri Mushikiwabo Louise afite imyaka 57 y’ amavuko, arazwi cyane muri politiki y’ u Rwanda mu myaka 9 amaze ayobora Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga, dore ko yagize uruhare rukomeye gushakira u Rwanda inshuti nyinshi ziganjemo izo hakurya y’ inyanja.

Minisitiri Mushikiwabo Louise natorwa azatangira imirimo muri Mutarama umwaka utaha, akaba yaravuze ko natorwa azashyira imbaraga mu gushakira urubyiruko amashuri n’ imirimo.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment