Imurikagurisha mpuzamahanga “Expo 2025”, ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 5 Kanama i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, rikaba rihuje abamurika ibikorwa 475 baturutse mu bihugu 19. Umubare ukaba wiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize, muri bo 378 ni abo mu Rwanda, 97 baturutse mu mahanga, ari nayo mpamvu ryabaye igicumbi cy’ubucuruzi n’ubufatanye mpuzamahanga.
Imurikagurisha ry’uyu mwaka ryagaragayemo udushya dutandukanye twashimishije abaryitabiriye. Harimo imodoka zikoresha amashanyarazi, ibihangano by’urubyiruko bikozwe mu biti ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi bishya byakozwe mu Rwanda.
Mungurareba Jean Bosco, nyiri uruganda H-Q Aqua Plastic Ltd, ni umwe mu bamurikabikorwa bashya wagaragaje ibisubizo bidasanzwe mu bwubatsi.
Yagize ati: “Imbaho zacu zishobora gusimbura sima n’imicanga ku nkuta. Abantu baratangazwa no kumva ko ibi bikorerwa mu Rwanda. Ntizisaba gusigwa irangi, zirinda inkuta kandi ziraramba. Expo izamfasha kugera ku bakiriya bashya no kwagura isoko mu gihugu no hanze.”
Abaje gusura iri murikagurisha nabo basangije amarangamutima yabo itangazamakuru.
Irakoze Valensi ukora umwuga w’ubwubatsi mu kazi ke ka buri munsi, ati: “Nabonye imbaho nshya z’inkuta zikomeye kandi zirambye nzajya nshishikariza abakiriya banjye kuzikoresha kuko nabonye ari bumwe mu buryo bwakwifashishwa mu kwihutisha ubwubatsi, nta guhendwa kandi bikaza bisa neza ndetse binaramba. Iri murikagurisha ryampaye ibisubizo ntari nsanzwe mbona, bikazamfasha mu kazi kanjye ka buri munsi.”
Mukawera Zawadi, waturutse mu mujyi wa Rwamagana ati: “ Sinjya ntangwa na Expo, ariko kuri iyi nshuro harimo udushya twinshi aho nabonye abaje kumurika ibihangano by’umwimerere kandi bigaragaza iterambere ry’inganda zacu, bikaba bishimangira ko natwe mu Rwanda tugenda twigira mu kukwikorera ibikoresha nkenerwa.”
Nk’uko Urugaga rw’Abikorera “PSF” rubisobanura, iri murikagurisha rizamara ibyumweru bitatu ni ukuvuga ko rizasozwa tariki ya 17 Kanama 2025, amasaha yo kwitabira akaba ari ukuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro, akaba ari urubuga rugaragaza aho ubucuruzi n’inganda z’u Rwanda bigeze, rugahuza abashoramari, abashakashatsi n’abahanzi.
Mu gufungura iri murikagurisha ku mugaragaro, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera Mubiligi Jeanne Françoise yatangaje ko imurikagurisha ari isoko ry’ibitekerezo n’amahirwe mashya.
Ati: “Twishimira kubona abamurika bashya barimo abahanga udushya n’abari gutanga ibisubizo bifatika mu buhinzi, mu ikoranabuhanga, mu nganda n’ibikorerwa mu Rwanda. Uyu mwaka, twakiriye n’ibihugu bishya birimo Cameroun na Arabia Soudite, bigaragaza ko iri murikagurisha rikomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda “MINICOM”, Kajangwe Mari Antoine yashimangiye akamaro k’imurikagurisha mu iterambere ry’igihugu.
Ati: “Expo ni urubuga rutwereka aho inganda zacu n’urwego rw’abikorera bigeze. Iyo dusanze hari abatunganya imyenda, ibikomoka ku buhinzi, ibikoresho by’ubwubatsi n’udushya tw’ikoranabuhanga biri kumurikwa, tubona ko urugendo rwo kwihaza mu bikorerwa imbere mu gihugu rugenda rutera intambwe. Ibi bitanga akazi ku rubyiruko, imisoro ku gihugu kandi bigashyigikira icyerekezo 2050 cy’ubukungu burambye.”
Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya 28 ryahaye ishusho nshya ubucuruzi bw’u Rwanda, rihamya ko ubufatanye mpuzamahanga n’udushya ari byo musingi w’iterambere ry’igihugu n’icyerekezo cy’ubukungu burambye.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane
