Impamvu y’intandaro y’agahinda gakabije mu rubyiruko rwa USA


Kaminuza ya Harvard muri Amerika ishami ry’uburezi, muri raporo bashyize ahagaragara bagaragaje ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 muri Leta zunze ubumwe za Amerika, rwibasiwe n’indwara z’umuhangayiko n’agahinda gakabije ruterwa no kubaho nta ntego ndetse n’igisobanuro cy’ubuzima.

Iyi raporo ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe mu Ukuboza 2022 hifashishijwe urubyiruko rusaga 709 ruri hagati y’imyaka 18 na 25.

Muri 709 bifashishijwe mu bushakashatsi, 29% bavuze ko bafite ikibazo cy’agahinda gakabije ndetse 36% bafite ikibazo cy’umuhangayiko.

Abagera kuri 58% bavuze ko agahinda gakabije bagaterwaga no kutagira intego ndetse no kubura igisobanuro cy’ubuzima babayemo. Naho abarenga kimwe cya kabiri bo bavuga ko ibibazo by’ubukungu ndetse n’igitutu cyo kugera kure mu buzima biri mu byabateye guhangayika.

Uri mu bakoze raporo Richard Weissbourd, yavuze ko umuhangayiko n’agahinda gakabije byabonetse cyane mu birabura n’abakomoka muri majyepfo ya Amerika, hamwe n’abandi batuye mu duce tutarimo iterambere.

Avuga ko ku rubyiruko rutuye mu duce dukennye agahinda gakabije gaterwa n’irondaruhu bakorerwa, kwimwa ubuvuzi, cyangwa se kwangirwa kwiga mu bigo bikomeye.

Ni mu gihe abatuye mu duce dukize ho usanga bahangayikishijwe no guhitamo amashuri ahenze, gukora mu bigo bikomeye, ndetse n’ibindi.

Si ibi gusa kandi kuko iyi raporo igaragaza ko ibibazo Isi igenda icamo nabyo bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko muri rusange.

Abarenga kimwe cya gatatu mu babajijwe bagaragaje ko urugomo ku mashuri, ihindagurika ry’ibihe, ruswa, ndetse n’imiyoberere idahwitse ya bamwe mu bayobozi byongera ibibazo byo mu mutwe ku rubyiruko.

Gusa Weissbourd avuga ko nubwo iki kibazo ari ingutu, hari icyizere cy’uko gahoro gahoro kizagenda gishira kuko urubyiruko rw’ubu rwasobanukiwe ibijyanye n’indwara zo mu mutwe maze rugahitamo gufungukirana.

Yavuze ko urubyiruko rwizerana hagati yabo maze bakabwirana ibibaremereye mu gihe mu ba kera ho ibi bitabagaho. Ahubwo umuntu yagiraga agahinda gakabije maze akabyihererana kugeza ubwo bimuviriyemo izindi ndarwa zikomeye.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment