Impamvu yateye umusaruro uri hejuru w’icyayi cy’u Rwanda


Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Icyayi muri NAEB, Nkurunziza Issa, yavuze ko bafite icyizere ko intego bihaye bazayigeraho ahanini babikesha imbaraga bashyize mu kumenyekanisha icyayi cy’u Rwanda, yagize ati “Kumenyekanisha icyayi cy’u Rwanda ni urugendo rukomeza, umusaruro w’icyayi cyoherezwa mu mahanga wiyongereyeho 15% mu 2017/18 ugereranije n’uwawubanjirije. Uku kuzamuka gushingiye ku bikorwa bijyanye no kumenyekanisha icyayi cy’u Rwanda byabaye. Byanazamuye agaciro k’abagura icyayi.’’

Umusaruro w’icyayi cy’u Rwanda witezweho kuzamuka ku buryo buri hejuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (NAEB), cyatangaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019 giteganya kongera ingano y’icyayi cyoherezwa mu mahanga ikagera kuri toni zisaga 31 zizinjiza miliyoni 92 z’amadolari.

Mu mwaka ushize hari hoherejwe toni 27 824 zasaruwemo miliyoni 88 z’amadolari, mu gihe mu 2016/17 umusaruro woherejwe wanganaga na toni 25,128 zinjije miliyoni 74.5 z’amadolari.

Nkurunziza kandi yagaragaje ko icyayi cy’u Rwanda gifite umwihariko mu buryohe utuma abantu benshi bacyishimira, ibi bikaba bigaragarira mu bihembo gihabwa birimo 11 muri 12 byatangiwe mu Nama yahuje Abahinzi b’Icyayi muri Afurika yabereye i Nairobi muri Gicurisi uyu mwaka.

Icyayi cyatangiye guhingwa mu 1961, kugeza ubu gikorwamo n’abahinzi 42840 kuri hegitari 26897 mu turere 12 tw’igihugu. Ingano yacyo yarazamutse iva kuri toni 14 500 mu 2000, igera kuri toni 25 128 mu 2016/17.

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment