Imidugudu yo ku Muhima yashyizwe muri Guma mu rugo bitewe na Covid-19


Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu “MINALOC” yatangaje ko imidugudu itatu (3) yo mu Kagali ka Tetero ariyo Umudugudu wa Tetero, Umudugudu w’Indamutsa, Umudugudu w’Intiganda yo mu Murenge wa Muhima,  mu Karere ka  Nyarugenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa cya Coronavirus.

MINALOC yatangaje ko Umudugudu wa Kadobogo mu kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigarama muri Nyarugenge wakuwe muri gahunda ya guma mu rugo.
Imidugudu yagumye muri gahunda ya Guma mu Rugo yari iyisanzwemo,  ni
Kamabuye, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, Nyenyeri (igice cyo hepfo y’umuhanda cy’amasibo 13), Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, rivuga ko guhera kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, Imidugudu itatu yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, “ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nibura mu gihe cy’iminsi 15”.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment