Imbamutima z’abishimira ipimwa rya “DNA” mu Rwanda


Kuba mu Rwanda hasigaye hatangirwa serivisi yo gupima DNA, byakemuye ibibazo byinshi, harimo n’iby’abagabo cyangwa abasore bihakanaga abana babyaye, cyane cyane iyo bababyaye batarashakanye na ba nyina.

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) yatangiye gukora ibizamini byo kwerekana isano hagati y’abantu n’abandi (ADN/DNA) muri Werurwe 2018, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo Kigo. Kugeza ubu ikaba itanga ibisubizo byizewe kuko ikoresha abakozi b’inzobere kandi iyo serivisi itanga ikaba iri ku rwego mpuzamahanga, kuko yifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho.

Murekatete Oliva (amazina yahawe), akomoka mu murenge wa Kansi, mu karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko niba hari ikintu cyamuruhuye umutima ari ukubona serivisi za DNA zitangirwa mu Rwanda, kuko ngo yari yarabyaranye umwana n’umuntu yanga kumwemera, ndetse akanga no kumufasha mu mibereho.

Yagize ati “Mu 2010 nakundanye n’umusirikare mu gihe yari mu kazi mu Karere ka Huye, nyuma baramwimura, ariko agenda ntwite inda ye, naranabimubwiye abizi ko ntwite, hanyuma mbyaye ndamumenyesha, musaba ko yaza kumureba akanamwita izina ariko aranga, ambwira ko atemera ko ari Se w’umwana koko. Kuva ubwo ntangira kumurera njyenyine ntacyo amfasha kandi afite ubushobozi, rimwe na rimwe nkumva najya kumurega mu nkiko ariko nkabona nta bimenyetso nabona”.

Ati “Nyuma y’uko ibya DNA bitangiye gukorerwa mu Rwanda, we ubwe yarambwiye ngo arashaka gupimisha uwo mwana, yasanga ari uwe koko agatangira kumwitaho nk’uko abikorera abo yabyaranye n’umugore yashatse. Nahise mbyemera, kuko ni we wagombaga kwishyura ikiguzi, ibisubizo biza byemeza ko bafitanye isano, guhera ubwo amwiyandikaho, aramwishyurira amashuri n’ibindi, umwana agira uburenganzira, kubera ibisubizo byatanzwe na DNA”.

Naho Munyakazi (izina yahawe), we avuga ko kubera imyitwarire itari myiza yabonaga ku mugore bashakanye, yahoranaga ikibazo ku mutima, ashidikanya ko abana bafite bashobora kuba atari abe.

Yagize ati “Sinkunze kuba mu rugo kenshi kubera akazi, rero n’imyitwarire nabonaga ku mugore wanjye, ubundi nkumva ibyo bamumbwiraho nahoranaga impungenge zo kumva ko abana dufite bashobora kuba atari abanjye. Kugira ngo ngire umutima utuje niyemeje gukoresha ibizamini bya DNA na buri mwana uko ari batatu, kandi mbikora ntabanje kubwira umugore”.

Ati “Nyuma ibisubizo byaje byerekana ko umwana wa kabiri n’uwa gatatu ari bo duhuza isano ku kigero cyo hejuru, ariko umwana wa mbere tudahuje. Sinahinduye uko mufata, kuko naramureze, ariko hari ukuri namenye mbikesha DNA. Hari uko ntegenya kuzabiganira n’umugore nyuma, kuko nkunda kugenza ibintu gahoro”.

 

 

 

 

SOURCE: KT


IZINDI NKURU

Leave a Comment