Imaramatsiko ku mvura igwa ku munsi  w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya    


Umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assumption/Assomption) ni umunsi ukomeye ku bakirisitu by’umwihariko abakirisitu Gaturika. Ukaba wizihizwa ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka, aho abatari bake bemeza ko uyu munsi imvura igwa, tukaba tugiye kurebera hamwe niba ari ukuri koko ndetse n’impamvu.

Mu Rwanda hari abizera ko kuri uyu munsi haba hagomba kugwa imvura benshi bita “imvura ya Bikira Mariya” cyangwa iy’umugisha. Ariko si bose babyizera batyo kuko hari abavuga ko iyo mvura yahozeho n’amadini ya gikirisitu ataraduka.

MuRwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) gifata ndetse kikanabika ibipimo by’ikirere harimo n’iby’imvura; uko igwa n’aho yaguye. Imvura, ni amazi mu buryo bw’ibitonyanga (uko yaba angana kose) agwa aturutse mu kirere agashyika ku butaka. Hifashishijwe ibipimo by’imvura byafatiwe kuri sitasiyo za Metewo 11 ziri hirya no hino mu Rwanda.

Si buri gihe mu Rwanda hose hagwa imvura ku munsi wa Asomusiyo. Imvura nyinshi ingana na Milimetero 31.7 yabonetse kuwa 15/08/1981 kuri sitasiyo ya Byimana, Akarere ka Ruhango. Imyaka 15 kuri 40 nta mvura na mba yaguye uwo munsi. Mu myaka 40 ishize kuri sitasiyo zose, aho yaguye kenshi ni i Kigali (i Kanombe) inshuro 13 gusa, hakurikirwa na Kamembe na Gisenyi inshuro 11. Ahaguye imvura inshuro nke kurusha ahandi ni i Rubengera (Karongi) imyaka 5 muri 40.

Abashakashatsi n’abahanga mu by’Ubumenyi bw’Ikirere bagaragaza ko kenshi imvura yo muri Kanama ikomoka ku miyaga ituruka mu cyanya cy’ishyamba rya Kongo isunika ibicu byiretsemo amazi ibyerekeza mu gace u Rwanda ruhereyemo, bikagusha imvura ahantu hatandukanye mu gihugu.

Muri make, ibipimo biragaragaza ko “imvura y’umugisha” atari buri gihe igwa kuri Asomusiyo, kandi n’iyo yaguye ishobora kutagwa hose mu gihugu. Bityo rero, hashobora kuzamuka impaka hagati y’umuntu uherereye mu gace itaguyemo n’undi uherereye aho yaguye bibaza bati “Ese nibyo koko buri gihe imvura iragwa mu Rwanda ku munsi w’ ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya”?

 

Iyakaremye Vedaste na Vuguziga Floribert, Abashakashatsi mu bijyanye n’Ubumenyi bw’Ikirere n’Ihindagurika ry’Ibihe.               


IZINDI NKURU

Leave a Comment