Ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi niyo nzira yahisemo


NISHIMWE Aimable ni umuhinzi mworozi wabigize umwuga ku myaka 23, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbiye muri scince (PCB), akaba afite Company “PRE EMINENT Ltd” ikora ubuvumvu mu karere KARWAMAGANA,  umurenge wa KARENGE,  akagari ka  BICACA. umudugudu wa RUNZENZE agamije gufasha abaturage bo mu RWANDA kubangurira ibihigwa hakoreshejwe inzuki bityo umusaruro w’ibihigwa ukiyongera ari nako umusaruro w’ubuki uboneka ku isoko.

 

NISHIMWE yatangaje ko yatangiye n’ubworozi bw’ingurube anabufatanya no gutanga serevisi zo guhugura urubyiruko mu gukoresha imirasire y’izuba mu kuhira, anahugura urubyiruko uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi anabahishurira amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi.

NISHIMWE ni rwiyemezamirimo ukora pope z’amazi zikoresha imirasire y’izuba, bakoresha mu kuhira.

NISHIMWE yakomeje agira ati ” Nkora service zo guhuza abahinzi n’amakapani afite imashini zihinga, zirima, zisanza, zibagara, zisarura n’izitunganya umusaruro”.

NISHIMWE yanatangaje ko afite umwihariko wo guhinga avoka n’urutoki mu buryo bwa kinyamwuga akaba yiteguye gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga mu buhinzi mu rwego rwo guhaza isoko.

Mu rugendo rwe rw’ubuhinzi n’ubworozi bikoranye ikoranabuhanga abishimira RAB,RYF, OFAB,YEAN,IFAD, na KILIMOTRUST

Abakenera service mu bikorwa binyuranye bya NISHIMWE yahamagara kuri 0725600177, 0780540579

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment