Ikirangirire Paul uzwi nka Rudeboy umwe mu bari bagize P Square yemeje ko azaza mu Rwanda


Ni ku nshuro ya 14 hagiye gutangwa ibihembo ku bakora umwuga wa sinema muri Afurika (Africa Movie Academy Awards) biteganyijwe kuzabera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako y’Umurango wa RPF Inkotanyi (Intare Conference Arena) kuwa 20 Ukwakira 2018, mu bazasusurutsa abazaba bitabiriye iki kirori harimo n’umuhanzi wo muri Nigeria Paul uzwi nka Rudeboy impanga ya Peter wahoze mu itsinda  rya P Square nk’uko yabyemeje mu mashusho ari ku rubuga rwa Twitter.

Rudeboy Paul umwe mu bari bagize itsinda rya P Square yemeje ko azaza mu Rwanda kuhataramira

Ibi bihembo bya “Africa Movie Academy Awards” byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2005, akaba ari ku nshuro ya mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda, aho ababyitabiriye bazataramirwa n’icyamamare muri muzika Rudeboy Paul impanga ya Peter.

Kuri iriya tariki Kigali izaba yabaye isango ry’ibyamamare muri sinema nyafurika, bizaba byaje gufata ibihembo, bishimirwa uburyo byagize uruhare mu guteza imbere uru ruganda. Ibi birori bizayoborwa n’umukinnyi wa filime Nse Ikpe Etim n’umunyarwanda umaze kumenyerwa mu gutera urwenya Arthur Nkusi.

RudeBoy akaba agiye kuzasusurutsa abantu i Kigali nyuma y’aho muri Mata uyu mwaka wa 2018, impanga ye Peter, nawe yitabiriye igitaramo cya Mo Ibrahim Foundation.

 

IHIRWE Chriss

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment