Ikipe ya Mukura VS yahagaritse umutoza wayo mukuru


Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, yemeje ko yamaze guhagarika by’agateganyo Umunya-Cameroon Olivier Ovambe Mathurin usanzwe ari umutoza wayo mukuru, kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwamda.

Ni umukino iyi kipe y’i Huye yari yasuyemo Sunrise i Nyagatare, maze amakipe yombi agwa miswi 0-0.

Muri uyu mukino umutoza Olivier Ovambe yeretswe ikarita itukura, nyuma yo kwinjira mu kibuga nta burenganzira yabiherewe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, umutoza Olivier yagaragaje ko yarenganyijwe, ngo kuko icyatumye yinjira mu kibuga ari uko yari agiye gutabara umukinnyi we wari wababaye. Ariko ikipe ya Mukura VS ntabwo yigeze ishima imyitwarire uyu mutoza yagaragaje, ihitamo kumuhagarika mu gihe kitazwi.

Ni amakuru yemejwe n’umunyamabanga w’iyi kipe, bwana Siboyintore Theodate.

Ati” Ndasaba imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru, ndasaba imbabazi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru by’umwihariko abasifuzi, ndasaba imbabazi abakunzi ba Mukura VS kubera imyitwarire yagaragaye ku mutoza wacu ku mukino wa Sunrise. Ni imyitwarire idasanzwe, ntabwo muri Mukura VS biriya tubigira, natwe byaradutunguye, niyo mpamvu twabaye duhagaritse umutoza wacu mu gihe gito dutekereza ibizakurikiraho’’

Arakomeza ati :’’Umutoza ni umuntu ukomeye. Ni ukugira ngo n’abakinnyi babonereho , bagire imyitwarire myiza. Kwitwara nabi ntabwo ari umuco dushyigikira. Twamuhaye umwanya wo kwitekerezaho’’

Mukura VS irakomeza gutozwa by’agateganyo na Tonny Hernadez wari umutoza wungirije wa Mukura VS kugeza igihe cyose ubuyobozi bugitegereje gufata icyemezo cya nyuma.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment