Ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu ufite VIH SIDA


Amakuru dukesha “Igitabo indyo nziza ni isoko y’impinduka nziza mu buzima” avuga ko iyo umuntu ufite virusi itera SIDA akoze imyitozo ngororamubiri bituma yumva ashaka kurya, bikaba ari byiza kuko bimwongerera imbaraga mu mubiri, bityo bikamwongerera iminsi yo kubaho kandi ari mu buzima bwiza.

Iki gitabo gikomeze kigira giti “Imyitozo ngororamubiri ituma umuntu yumva amerewe neza, igafasha ufite virusi itera SIDA gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Inyitozo ngororamubiri ibuza ingingo guhinamirana, ikanatuma imitsi y’umubiri itarya umuntu ikanakomera,umutima ugakora neza kandi n’amaraso agatembera neza.

Umuntu ufite virusi itera SIDA agomba gukora imyitozo irimo
ingendo ngufi zitarengeje iminota 30, guhina amavi no kuyarambura,kunama ajya imbere anazamuka agasubiza igihimba inyuma, ibi byose bifasha ufite virusi itera SIDA kumva ameze neza mu mubiri ndetse ikanamurinda ibyuririzi binyuranye.

Amakuru dukesha igitabo cy’ ubuzima avuga ko inama abarembye cyane barwaye iyo ndwara bahabwa ari ugukora uko bashoboye kose maze bakabasha kunanura amaboko n’amaguru kugira ngo adahinamirana, bakanihutira kujya kwa muganga mu gihe bumva bameze nabi kuko iyo bakurikiranye bagakora n’iyo myitozo itandukanye igorora umubiri bibafasha kubaho igihe kirerekire.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment