Igikoni cy’umudugudu cyabafashije kurwanya imirire mibi


Abaturage bo mu Kagari ka Bwisanga mu Murenge wa Gishari bahanya ko igikoni cy’umudugudu cyabafashije kurwanya imirire mibi mu ngo zabo, abajyanama b’ubuzima muri aka Kagari bavuga ko igikoni cy’umudugud kitareba gusa abakene, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko iyi gahunda ikorwa mu midugudu yose igize akarere ka Rwamagana.

Hari bamwe mu baturage bitazi kugaburira abana babo indyo yuzuye nyamara ngo bafite ibyo bakagaburiye abana babo ntibagaragareho ikibazo cy’imirire mibi, Nyirabahire mediatrice atuye mu mudugudu wa Nyakabungo yagize ati “igikoni cy’umudugudu kitugirira akamaro cyane kuberako haba hari nk’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bidatewwe n’uko hari icyo umuntu yabuze yatekera umwana, ahubwo ari ukutamenya uko watekera umwana, ariko iyo tugeze mu gikoni cy’umudugudu twiga gutekera abana tugasanga ibyo batwigisha byose tubifite mu ngo zacu ahubwo ari ukutamenya uko twabibaha”.

Igikoni cy’umudugudu gifatiye runini ingo nyinshi

Mukarusanganwa Jeanne nawe ni umwe muri aba bayeyi yemeza ko aya mahugurwa buri mubyeyi wese ayakeneye, ayagize ati “usibye imyumvire ya bamwe ariko ubundi aya mahugurwa akenewe na buri mubyeyi wese, kuko iyo ukurikiranye inama z’abajyanama b’ubuzima ukaba ufite akarima k’igikoni ukamenya uko ugakorera nibyo ugahingamo byafasha umwana ibyo rero ntibireba umugore w’umukene gusa kuko na babandi bishoboye birabareba kuko nabo bakeneye ubwo bumenyi ndetse bakabutoza n’abakozi babo bo mu ngo”.

Ubazi Anastase ni umujyanama w’ubuzima mu mudugudu w’Akanogo yagize ati “nta mwihariko w’abantu bakeneye inama zo kwita ku mwana, niyo mpamvu buri muturage wese tumushishikariza kugana igikoni cy’umudugudu, nta n’ubwo abantu bose bahuje ubumenyi mu gukurikirana imikurire y’umwana we, niyo mpamvu abana bose dukurikira imikurire yabo nk’abana b’abanyarwanda”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Umutoni Jeanne, yemeza ko izi gahunda z’igikoni cy’umudugudu zasakaye mu Karere hose yagize ati “igikoni cy’umudugudu ni politiki y’igihugu cyacu ko buri mudugudu wakigira mu rwego rwo gufasha abana bari mu mirire mibi, akarusho imidugudu yose y’akarere ka Rwamagana ifite ibikoresho by’igikoni cy’umudugudu ni kimwe mu byatumye dushyiramo imbaraga zidasanzwe, ubu ikibazo dufite ni ukubona abana ngo bapimwe kuko umwana utapimwe ntawamenya ko afite ikibazo cy’imirire mibi kandi kuri kiriya gikoni cy’umudugudu abana barapimwa kugirango hamenyekane imikurire yabo niba igendanye n’imyaka bafite”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yakomeje asaba abaturage kwitabira iki gikoni cy’umudugudu ndetse bagafatanya bose aho buri mubyeyi asabwa gupimisha umwana we ku bajyanama b’ubuzima.


IZINDI NKURU

Leave a Comment