Icyo Minisante ivuga ku kuba Ebola isatiriye u Rwanda


Hamaze iminsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru binyuranye havugwa ko Ebola iri kurushaho gusatira u Rwanda ko ari muri urwo rwego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima “OMS” rigiye koherereza u Rwanda ibikoresho nkenerwa ndetse n’impuguke mu kuvura no guhangana n’icyo cyorezo cya Ebola, ibi byateye abaturarwanda banyuranye ubwoba ndetse n’umuhangayiko, ariko Minisiteri y’Ubuzima yo yatangaje ko nta cyorezo cya Ebola kirangwa mu Rwanda kuko yafashe ingamba zihamye zo kuyikumira.

Kuri uyu wa mbere tariki 28 Mutarama nibwo Minisiteri y’Ubuzima yashimangiye ko nta tangazo yigeze igezwaho na OMS rivuga ko Ebola iri gusatira u Rwanda, iboneraho umwanya wo gusaba abanyarwanda n’abaturarwanda gutuza ndetse no gutekana kuko nta muntu n’umwe wari wagaragaza ibimenyetso bya Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima ikimara gutangaza ibi, ikinyamakuru umuringanews.com cyegereye abantu banyuranye, by’umwihariko abakora ingendo zegereye uduce twa Congo Kinshasa, badutangariza ko iriya nkuru yari yabateye ubwoba cyane bibaza niba ubucuruzi bwabo bugiye guhagarara.

Tumusifu Amina ucuruza ibitenge ati”njye nari nacitse intege cyane nibaza niba ntazasubira i Goma kurangura, ubu nari natangiye gutekereza guhindura ubucuruzi, ariko ubwo baduhumurije ndatuje ariko nta kwirara.

Nta Ebola iragaragara mu Rwanda

Minisante yibukije abaturarwanda ko bagomba gukomeza gufata ingamba zo kwirinda no gukumira I cyorezo cya Ebola.

NIKUZE NKUSI DIANE


IZINDI NKURU

Leave a Comment